Kigali

'Squid Game' yaciye ibintu igiye kugaruka kuri Netflix

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/08/2024 10:18
0


Nyuma y'igihe kitari gito abakunzi ba filime bategereje ibice bishya bya 'Squid Game' yakunzwe cyane, ubu Netflix yamaze gutangaza igihe bizasohokera ndetse n'igihe hazasohokera igice cya nyuma kizashyira akadomo kuri iyi filime.



Mu 2021 nibwo hasohotse filime y'uruhererekane 'Squid Game' y'Abanyakoreya y'Epfo yakunzwe cyane na benshi. Kuva icyo gihe Netflix yatangaje ko izasohora igice cyayo cya kabiri (Season 2) gusa bikomeza gutinda kugeza ubwo benshi batakaje icyizere cy'uko  izasohora ibice bishya.

Nubwo byavugwaga ko ntabindi bice bishya bya 'Squid Game' bizasohoka, ubu Netflix yamaze gutangaza igihe bizasohokera, imara amatsiko abayitegereje. Nk'uko Netflix yabyerekanye, ku itariki 26 Ugushyingo 2024 nibwo ibice bishya bizatangira kurebwa mu rwego rwo gufasha abantu gusoza umwaka neza.

Netflix kandi yatangaje ko igece cya gatatu (season 3) aricyo kizashyira akadomo kuri iyi filime yakunzwe aho kizasohoka mu 2025. Hwang Dong-hyuk wanditse iyi filime akaba ari nawe uyiyobora, yahise asohora ibaruwa yandikiye abafana bayo abashimira urukundo beretse iyi filime, avuga ko yamuhinduriye ubuzima ndetse yemeza ko tariki 26 Ugushyingo 2024 ko aribwo hazasohoka Season ya kabiri.

Mu bakinnyi bakunzwe mu gice cya mbere barimo nka Jung Ho-Yeon, Lee Jung-Jae na Heo Seong-tae na Lee Byung-Hun nibo bemejwe ko bazongera kuyigaragaramo gusa kandi hanategujwe amasura mashya azagaragaramo mu gice cya kabiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND