RURA
Kigali

Icyongereza cya Diamond Platnumz cyongeye kurikoroza

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:1/08/2024 10:09
0


Ubwo Diamond Platnumz yabazwaga igihe yagereye mu mujyi, yatanze igisubizo mu cyongereza yaba Jason Derulo wari umubajije n’abafana batari bake cyabatunguye.



Nasibu Juma Issack [Diamond Platnumz] yongeye kuba iciro ry’imigani mu bafana be.

Uyu mugabo kenshi ukunze kugarukwaho kubera ibihangano bye byiza ariko n’inkuru z’abagore agenda akundana nabo kimwe nabo babyaranye.

Mu bihe bitandukanye hakunze kugaruka inkuru zihariye zibanda ku kuba ubumenyi bwe mu Cyongereza butari bwagera ku rwego rwifuzwa nk’umwe mu birango bya Afurika.

Benshi bavuga ko Diamond ataramenya neza byibuze ibyibanze muri uru rurimi kandi ibyo ari ugusiga icyasha umugabane wa Afurika.

Diamond Platnumz muri iyi minsi ukomeje gutigisa Isi mu ndirimbo Komasava Remix aherutse gusubiranamo na Jason Derulo, Chley na Khalil.

Ubwo yaganiraga na Jason Derulo yongeye gutanga igisubizo cyibajijweho byinshi.

Jason Derulo yabajije uyu mugabo ati”Wageze mu mujyi ryari se?” Diamond Platnumz washakaga kuvuga Saa Munani za mu gitondo byarangiye avuze Icyongereza gifutamye ugenecyereje bivuze ”Bwa Kabiri sibyo? Bwa Kabiri mu gitondo”

Mu Kwakira 2023 nabwo yavuze nabi ibyo yashakaga kuvuga aho kuvuga ‘Indirimbo’ avuga ‘Kuririmba’.

Icyo gihe Diamond yari yasuye abana be Nilan na Tiffah ubwo yajyaga kugenda Tiffah ararira amubaza impamvu agiye kubasiga, undi ashaka kubwira umukobwa we ko afite indirimbo ari gukoraho.

Yamusubije ati”Ngiye gukora indi ‘Kuririmba’..” Ni ibintu byavugishije abatari bake.

Mu 2023 ni bwo hamamaye umwalimu witwa Allan watangaje ko ari we wigishije Icyongereza cyo kwirwanaho Diamond Platnumz.

Ibi bikaba byaraje bivuguruza ibyo uyu muhanzi yari yaratangaje avuga ko Allan yigishije bamwe mu bagize Wasafi we atarimo.

Allan umwarimu w’Icyongereza wihariye mu byamamare, yigishije harimo Rich Mavoko, Harmonize, Rayvanny, Esma Platnumz na Diamond Platnumz.

KANDA HANO UREBE KOMASAVA REMIX

">

Icyongereza cya Diamond Platnumz gikomeza kugenda gikemagwa gusa ni mu gihe yakwize aricyo kwirwanaho ngo abone uko azajya aganiza abanyamafaranga bagenzi be






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND