Umutoza wa Rayon Sports, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo yatangaje ko hakibura byinshi muri Rayon Sports kugira ngo abashe gutsinda APR FC no kwegukana shampiyona.
Uyu
mutoza ukomoka muri Brazil, yabitangaje nyuma y'umukino yatsinzemo Muhazi
United igitego kimwe ku busa. Ni umukino wabereye kuri sitade ya Kigali Pele
Stadium, ukaba wari ugamije gutegura umunsi wa Rayon Sports Day no
kurebera hamwe aho aya makipe ageze yiyubaka.
Mu
kiganiro uyu mutoza yagiranye n'itangazamakuru, yavuze ko ikipe ye ikibura abandi
bakinnyi barimo ba rutahizamu kugira ngo itange umusaruro.
Abajijwe
niba mu mpinduka yakoze, yamaze kubona abakinnyi 11 ashobora gukinisha kuri
Azam FC bazahura ku wa Gatandatu, yavuze ko hari abakinnyi akeneye
barimo abataha izamu ndetse biri mu byo agomba kuganira na Perezida wa
Gikundiro, Uwayezu Jean Fidèle, nibahura.
Ati
"Ikintu cy’ingenzi ntabwo ari umukino wa gicuti, nkeneye kubaka, gukora
cyane. Ntabwo byoroshye ariko ngomba kubikemura nkagira ikipe ikomeye cyane
kugira ngo ntware Shampiyona, ni yo ntego, nyuma tubone itike ya Champions
League, ni yo ntego yanjye.”
Yakomeje agira ati "Ariko ntibyoroshye, tugomba kugura abakinnyi beza cyane, tugomba kugura abakinnyi rimwe bashobora guhenda, ni ko kuri kuri twe.
Mfitanye
gahunda na Perezida, tuzaganira byinshi kubera izo mpamvu, hari imyanya
y’ingenzi dukeneye ho abakinnyi kugira ngo dutware Shampiyona, kugira ngo
dutsinde ‘derbie’ ya APR FC, kugira ngo dukine Champions League. Dukeneye ba
rutahizamu, bakina hariya imbere muri metero 18.”
Igikombe
cya shampiyona Rayon Sports iheruka kwegukana yagiheshejwe na Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo aho yari apanguruye ikipe ya APR FC mu manota, ndetse bikaba
ari byo bihe byiza Rayon Sports iheruka muri shampiyona y'u Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO