Kiyovu Sports ikomeje gutera impungenge abafana bayo nyuma yaho iyi kipe ikomeje kubura amikoro yo gutangira umwaka w'imikino.
Kiyovu
Sports ikomeje kuba mu bihe bisharira ndetse buri wese uba hafi y'iyi kipe ntiyabasha kubisobanura. Ni agahinda kagiye kwinjira mu mwaka wa kabiri
nyuma y'imyaka ibiri y'ibyishimo iyi kipe yamaze irwanira igikombe cya
shampiyona, ariko aho bukera irarwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri
cyangwa se yoherezweho ku ngufu.
Tariki
26 Gicurasi 2024 ni bwo Abanyamuryango ba Kiyovu Sports mu nteko rusange batoye
komite nshya ya Kiyovu Sports, iyobowe na Nkurunziza David nka Perezida wayo,
Mbarushimana Ally nka Visi Perezida wa mbere na Karangwa Joseph nka Visi Perezida wa
kabiri.
Abanyamuryango
batoye iyi komite bashaka ngo gusubirana Kiyovu Sports itagira amakimbirane,
ubugambanyi ndetse ikaba Kiyovu Sports itwara ibikombe yitabira kuko aba mbere
byari byarabaniniye.
Mu
mezi abiri gusa iyi komite imaze iyoboye Kiyovu Sports, ibimenyetso biragaragaza
ko abayobozi bahawe iyi kipe bashobora kuba batari amahitamo y'ukuri bigendanye
n'ibibazo iyi kipe yari ifite cyangwa bakaba bari amahitamo y'ukuri ariko
bakaza gutenguhwa.
Nkurunziza David ntabwo akozwa ibyo kurekura amafaranga kuko ikipe atari iye wenyine, ariko nk'umuyobozi ntanerekana umurongo uzazana amafaranga mu ikipe
Iyi
komite ya Kiyovu Sports yagiyeho ibizi neza ko igiye mu ikipe ifite amadeni
yaba ay'ako kanya ndetse n'amadeni y'imyaka yatambutse. Nibura kujya mu ikipe
babizi ko ifite amadeni byari byiza kuko bari bafite amakuru nabo bagomba
gukoresha basubiza ikipe ku murongo ariko ntabwo babikoze.
Ese komite ya Kiyovu Sports yatowe yari
yabanje kwigwaho neza?
Bijya
gutangira, byatangiye Nkurunziza David yiyegereza Kiyovu Sports cyane ndetse
bamwe mu banyamuryango batangira kumubona nk'umuntu ufite ubushobozi bwo kubabera igisubizo ariho bahereye babirindura Juvenal Mvukiyehe.
Kiyovu Sports irimo amafaranga yashatse no kugarura Ndikumana Codjifa ngo bamusinyishe bajye bamwishyura gacye, arabyanga avuga ko ashaka amafaranga ye ubundi akazajya gukina ahandi
Ubwo
Mvukiyehe Juvenal yayoboraga Kiyovu Sports, Nkurunziza David ubu uyobora Kiyovu
Sports ni umwe mu bantu batangaga inkunga mu ikipe kandi ubona abyishimiye. Nyuma
yaho Juvenal abirinduriwe, David yakomeje gutanga inkunga mu buryo bumwe
cyangwa ubundi.
Intandaro yo kwemeza Nkurunziza David ko
yaba Perezida wa Kiyovu Sports
Ubwo
Kiyovu Sports yageraga mu bihe bibi mu mpera za shampiyona y'umwaka ushize,
Nkurunziza David yafashije iyi kipe akajya yitanga nk'ibihumbi 200 Frw, ibihumbi
100 Frw. Abari bayoboye Kiyovu Sports batangiye kubona ko
uyu David ashobora kuba afite amafaranga yafasha ikipe, bituma bo na David
bumvikana ko yazayiyobora.
David amaze kuba Perezida wa Kiyovu
Sports yihindutse abantu
Navuga ko ari ukwihinduka abantu cyangwa kwiyerekana uko uri bitandukanye
n'uko abantu bagukekaga. Nkurunziza David nyuma yo gufata ikipe, abanyamuryango
batangiye kujya bamubaza amafaranga ndetse no kubaha gahunda yo gukemura
ibibazo ikipe ifite, ariko akababwira ko amafaranga afite atari ayo gutunga
ikipe ahubwo ko bazana amafaranga nawe akazana andi bakubaka ikipe.
Umutoza Petros yabwiye Kiyovu Sports ko nta kindi bavugana usibye kumuha amafaranga ye
Urugero
rwa hafi ni nk'aho ejobundi hashize David abinyujije muri WhatsApp group yabwiye nabi
abanyamuryango ba Kiyovu Sports ababwira ko batakomeza kumuzengereza bamwaka
amafaranga nk'aho ikipe ari iye gusa.
Nkurunziza David mu buryo bwo gukemura
ibibazo, hari aho yandikiye abo irimo amadeni ngo bayorohereze
Tariki 11 Nyakanga 2024 Kiyovu Sports yandikiye abahagarariye abakinnyi barimo John Mano na Ndikumana Codjifa babasaba ko bareka FIFA ikabakuriraho ibihano gusa nabo bakabereka uko bazabishyura.
Kiyovu
Sports yavugaga ko aba bakinnyi izabishyura mu byiciro 2 aho icyiciro cya mbere
bari kuzishyurwa tariki 30 Nzeri 2024, ubundi icyiciro cya kabiri bakishyurwa
tariki 30 Ukuboza 2024. Abahagarariye abo bakinnyi barabyanze bavuga ko igihe cyo kuyatanga amafaranga cyazagera shampiyona yaratangiye kandi babishatse
babambura.
Nta gikozwe Kiyovu Sports ishobora
kutazandikisha umukinnyi n'umwe
Komite
ya Kiyovu Sports ubu yicaye itegereje amafaranga y'umujyi wa Kigali kandi aya
mafaranga ntazwi igihe azazira, n'iyo yaza ashobora gusanga kwandikisha abakinnyi
muri FIFA byararangiye.
Impamvu
yo gusaba bamwe mu bo barimo amafaranga ngo baborohereze byari ukugira ngo iyi
kipe izakoreshe amafaranga make mu kwishyura bamwe barimo Emmanuel Kalyowa
uheruka kwishyuza, n'umutoza Petros bashatse ko aborohereza ariko arabangira.
Igihari
ni uko n'iyo Kiyovu Sports yava mu bibazo irimo by'amadeni tutitaye ku buryo
yabivamo, komite y'iyi kipe ifite uburyo iri gusigana ku mafaranga bizateza ibihe
bibi muri iyi kipe bitigeze bibaho.
John Mano na n'ubu ntabwo arishyurwa na Kiyovu Sports
TANGA IGITECYEREZO