RFL
Kigali

AS Kigali igarukanye intego zo kwegukana shampiyona

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:30/07/2024 18:49
0


Umuvugizi wa AS Kigali Nshimiye Joseph yatangaje ko ikipe ya AS Kigali igarukanye imbaraga zidasanzwe zo kwegukana shampiyona.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nyakanga ni bwo ikipe ya AS Kigali yatangiye imyitozo yitegura umwaka w'imikino 2024-25. Ni imyitozo yitabiriwe n'abakinnyi 21 barimo abakinnyi 8 bashya. Nyuma y'iyi myitozo, Nshimiye Joseph umuvugizi wa AS Kigali, yabwiye itangazamakuru ko bagarukanye imbaraga zidasanzwe zo kwegukana shampiyona.

Yagize ati: "Uyu mwaka w'imikino tugarukanye imbaraga zidasanzwe, igikombe cya shampiyona ni cyo tutarabasha gutwara, ariko ubu ubwo tuje tugarukanye imbaraga zose batwitegure. Umupira w'u Rwanda urasa abakinnyi bamwe ni bo batanga itandukaniro kandi Guy Bukasa abakinnyi azatuzanira turizera ko bazatanga itandukaniro."

Joseph Nshimiye yakomeje avuga ko bishimiye kuba bagarutse mu kazi ndetse bakaba bakuyeho urujijo abantu bibazaga niba izitabira shampiyona

Kuri ubu, iyi kipe y’Umujyi wa Kigali nta buyobozi ifite nyuma y’uko abari bagize Komite Nyobozi bose beguye naho Gasana Francis wari Umunyamabanga akajya gutura muri Canada.

Biteganyijwe ko ku wa 10 Kanama ari bwo hazasuzumwa ubwegure bw’abarimo Shema Fabrice wari Perezida [ubu ni Perezida w’Icyubahiro]; Visi Perezida, Seka Fred n’abandi batakiboneka mu nshingano, hagashyirwaho abayobora ikipe.

AS Kigali izatangira Shampiyona ya 2024/25 yakirwa na Kiyovu Sports ku wa 16 Kanama mu gihe izakurikizaho kwakira Musanze FC ku wa 26 Kanama mbere y’uko hafatwa akaruhuko k’ibyumweru bitatu kubera imikino mpuzamahanga y’amakipe y’ibihugu.

AS Kigali yatangiye imyitozo habura ibyumweru 2 gusa kugira ngo shampiyona itangire





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND