Kigali

AS Kigali yatangiye imyitozo, Sugira yangirwa kuyikora

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:30/07/2024 9:07
0


Ikipe ya AS Kigali yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino 2024-25, itangirana abakinnyi 21.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nyakanga ni bwo ikipe ya AS Kigali yatangiye imyitozo itegura Umwaka w’imikino 2024-25. Iyi kipe niyo yari isigaye itarasubukura imyitozo, ikintu cyari giteye impungenge ku bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ni imyitozo byari biteganyiijwe ko ibera kuri sitade ya Kigali Pele, gusa ikipe ihageze yasanze harimo amahugurwa y’abatoza ba FIFA, biba ngombwa ko bajya gukorera hanze ya sitade.

Ni imyitozo yagaragayemo abakinnyi bagera kuri 21, barimo abakinnyi bashya basanzwe bamenyerewe muri shampiyona y’u Rwanda.

Muri abo bakinnyi harimo, Hoziana Kennedy wahoze muri Bugesera FC, Kayitaba Jean Bosco wari muri Police FC na Nkubana Marc. Abandi bakinnyi bagaragaye basanzwe harimo umunyezamo Hakizimana, Akayezu Jean Bosco, Ishimwe Saleh Nyarugabo Moise n’abandi.

Rutahizamu Sugira Ernest nawe yagaragaye muri iyi myitozo ariko atambaye imyenda y’ikipe. Ari mu bitabiriye imyitozo ya AS Kigali, gusa ntabwo bemeye ko akorama n’abandi.


Sugira wambaye imyenda y’umukara, yari mu bitabiriye imyitozo ya AS Kigali gusa ntabwo bemeye ko akorama n’abandi

Abakinnyi babanje kuganirizwa mbere y’uko batangira imyitozo


Sugira yangiwe gukora imyitozo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND