Kigali

Tennis hasojwe irushanwa ryari rimaze iminsi 10 rikinwa mu buryo bw’amakipe – AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:29/07/2024 23:54
0


Mu Mujyi wa Kigali, hasojwe irushanwa rya Inter-Club Tennis Tournament ryari rimaze iminsi 10 rikinwa mu buryo bw’amakipe.



Irushanwa rya Inter-Club Tennis Tournament, ryatangiye tariki ya 19 Nyakanga 2024, ryitabirwa n'amakipe ane ariyo; Nyarutarama Tennis Club, Cercle Sportif de Kigali, Ecology Tennis Club, na Kigali Combined. Iyi mikino yasojwe kuri iki Cyumweru tariki 28 Nyakanga, isorezwa ku bibuga bya La Palisse Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Aya makipe yarushanyijwe mu byiciro bigera kuri 7 harimo; Abakina bahura umwe kuri umwe mu bagabo (Men's singles), abakina ari babiri mu bagabo (Men's doubles), abakina ari umwe kuri umwe mu bagore (Women's singles);

Abakina ari babiri mu bagore (Women's doubles), Abakina ku giti cyabo nk'Ababigize umwuga (Seniors singles), abakina nk'Ababigize umwuga ari babiri (Seniors doubles), Icyiciro cya nyuma ni icyazabakina ari babiri buri kipe igizwe n'Umugabo n'Umugore (Mixed doubles).

Uko amakipe yakurikiranye nyuma yo guhura mu byiciro byose

Ikipe ya mbere yabaye Cercle Sportif de Kigali aho yahize izindi n’amanota 43, Ecology Tennis Club yafashe umwanya wa kabiri n'amanota 39. Nyarutarama Tennis Club yabaye iya gatatu n'amanota 29’ naho ikipe ya Kigali Combined Tennis club yaje ku mwanya wa 4n’amanota 25. 

Theoneste Karenzi Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'umukino wa Tennis mu Rwanda, yashimiye abateguye iki gikorwa ku nshuro ya mbere, abasaba ko kidakwiriye guhagarara ahubwo ko bagiye gufatanya kugira ngo gikure kigere ku rwego rukomeye. Yashimiye amakipe yafashe iya mbere akitabira iki gikorwa asaba n'abandi ko bakwiriye gutegura ibikorwa bizajya bihuza abanyamuryango.

Cherles Haba Uhagarariye abateguye iri rushanwa yashimiye abagize uruhare kugira ngo iri rushanwa rigende neza ku nshuro ya mbere, avuga ko bishimira impano zagaragaye muri iri rushanwa maze babasezeranya ko bagiye gukora buri kimwe kugira ngo izo mpano zibungabungwe.

Imikino yose yaberaga ku bibuga nka Cercle Sportifs de Kigali, Ikibuga cya IPRC Kigali, Ikibuga cya Nyarutarama Tennis Club, n'icya La Palisse Nyamata


Iri rushanwa ryitabiriwe n'abakinnyi barenga 95






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND