Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi yo mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, ryegukanye irushanwa rya National Summer Swimming Competition ryakiniwe kuri Pisine ya Lapalisse Hotel mu Karere ka Bugesera.
Iyi
kipe yegukanye iri rushanwa ryakinwe kuri iki Cyumweru twashoje tariki ya 28 Nyakanga
2024, nyuma yo guhigika andi makipe yari yaryitabiriye. Aya makipe yari agizwe
na; Cercle Sportif de Karongi, Vision Jeunesse Nouvelle, Rwesero, Les
Daulphins, Rwamagana Canoe and Aquatics Sports na Aquawave.
Mu
koga intera ingana na Metro 400, Cercle Sportif de Karongi yakurikiwe n’ikipe
ya Vision Jeunesse Nouvelle mu gihe umwanya wa Gatatu wegukanywe n’ikipe ya Les
Daulphins. Iyi kipe kandi yanegukanye intera ya Metero 200, ikurikirwa n’iya
Les Daulphins mu gihe umwanya wa Gatatu wegukanywe n’ikipe ya Vision Jeunesse
Nouvelle.
Abakinnyi
basaga 80 bitabiriye iri Rushanwa, barushanyijwe mu byiciro bitandukanye,
birimo ikiciro cy’abari hagati y’imyaka 10-12, 13-14, 15-16 ndetse nikiciro
cy’abakuru guhera ku myaka 17 kuzamura. Ibi byiciro byombi byari bigizwe
n’abagore n’abagabo.
Boze
Inyogo zitandukanye zirimo; Freestyle, Backstroke, Breaststroke, Butterfly ndetse
na Relay yakinwe n’amakipe. Muri ibi byiciro by’imyaka itandukanye,
barushanyijwe muri Metero 50, Metero 100, Metero 200 na Metero 400.
Abakinnyi
barimo; Nyirabyenda Neema, Byiringiro Christian na Bukombe Christian b’Ikipe ya
Cercle Sportif de Karongi, ni bamwe mu bayifashije kwegukana iri rushanwa nyuma
yo gukusanya Imidali mu byiciro bitandukanye.
Ku
ruhande rw’Ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle, abakinnyi barimo; Niyibizi
Cedric, Alleluya Emmanuel na Uwimana Emmanuel, ni bamwe mu bakusanyije Imidali
myinshi.
Mu
Kiganiro yahaye Itangazamakuru nyuma y’iri rushanwa, Umuyobozi w’Akarere ka
Bugesera, Mutabazi Richard yagize ati:“Ndashimira abakinnyi bitabiriye iri
rushanwa, kuko bafasha Igihugu kubona impano zizagiserukira mu marushanwa
atandukanye yaba ay’imbere mu gihugu no ku rwego Mpuzamahanga. Abakiri bato
ndabakangurira ko bashishikarira kwitabira Umukino wo Koga kuko urimo amahirwe
menshi”.
Mutabazi Richard uyobora akerere ka Bugesera, yari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa ndetse akaba yishimiye ko akarere ke kakiriye iyi mikino
Yakomeje
agira ati“ Twagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga
mu Rwanda, mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo Akarere ka Bugesera kagira ikipe
y’umukino wo Koga kandi byatanze umusaruro. Hari kandi gukomeza imikoranire mu
buryo butandukanye, ku buryo n’igihe ikipe itarashingwa, amarushanwa
itandukanye y’umukino wo Koga yazajya akinirwa mu Karere kacu, natwe
nk’ubuyobozi tubigizemo uruhare, aho kuba Ishyirahamwe gusa”.
Ku ruhande rw’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga, Umuyobozi waryo, Madamu Girimbabazi Rugabira Pamela, agaruka kuri iri rushanwa yagize ati: “Turishimira ubwitabire bw’abakinnyi, cyane ko iri rushanwa ryakinwe abana bari mu biruhuko. Twabonyemo impano nshya kandi ibi bitwereka ko ari ikimenyetso simusiga ko umukino wo Koga uri kuzamuka ku rwego rwiza.
Uretse kurushanwa, abaryitabiriye twabageneye ibikoresho bitandukanye, bizabafasha gukomeza gukarishya imyitozo, cyane ko mbere y’uko basoza ibiruhuko nabwo bazakora irindi rushanwa hagamijwe kureba ko urwego rwabo rwazamutse kurushaho.”
Nyuma
yo gufasha ikipe ya Cercle Sportif de Karongi kwegukana iri rushanwa, aganira
n’Itangazamakuru, Nyirabyenda Neema yagize ati:“Ndishimira ko ikipe yacu yahize
izindi uyu munsi. Kuba uwa mbere ntabwo ari ibintu biba byoroshye ariko
twakoze iyo bwabaga kugeza tubigezeho. Ibikoresho twahawe bigiye kurushaho
kudufasha kwitegura andi marushanwa ari imbere kandi intego ni uguhora turi aba
mbere nk’uko twabyiyemeje.”
Uretse
abayobozi b’amakipe atandukanye, iri rushanwa ryitabiriwe n’Umuyobozi muri
Minisiteri ya Siporo ushinzwe Siporo n’Iterambere, Rwego Ngarambe, Umuyobozi
w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino
wo Koga mu Rwanda, Madamu Rugabira Girimbabazi Pamela.
TANGA IGITECYEREZO