Kigali

Koga: Cercle Sportif de Karongi yegukanye National Summer Swimming Competition yabereye i Bugesera

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:29/07/2024 14:38
0


Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi yo mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, ryegukanye irushanwa rya National Summer Swimming Competition ryakiniwe kuri Pisine ya Lapalisse Hotel mu Karere ka Bugesera.



Iyi kipe yegukanye iri rushanwa ryakinwe kuri iki Cyumweru twashoje tariki ya 28 Nyakanga 2024, nyuma yo guhigika andi makipe yari yaryitabiriye. Aya makipe yari agizwe na; Cercle Sportif de Karongi, Vision Jeunesse Nouvelle, Rwesero, Les Daulphins, Rwamagana Canoe and Aquatics Sports na Aquawave.

Mu koga intera ingana na Metro 400, Cercle Sportif de Karongi yakurikiwe n’ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle mu gihe umwanya wa Gatatu wegukanywe n’ikipe ya Les Daulphins. Iyi kipe kandi yanegukanye intera ya Metero 200, ikurikirwa n’iya Les Daulphins mu gihe umwanya wa Gatatu wegukanywe n’ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle.

Abakinnyi basaga 80 bitabiriye iri Rushanwa, barushanyijwe mu byiciro bitandukanye, birimo ikiciro cy’abari hagati y’imyaka 10-12, 13-14, 15-16 ndetse nikiciro cy’abakuru guhera ku myaka 17 kuzamura. Ibi byiciro byombi byari bigizwe n’abagore n’abagabo.

Boze Inyogo zitandukanye zirimo; Freestyle, Backstroke, Breaststroke, Butterfly ndetse na Relay yakinwe n’amakipe. Muri ibi byiciro by’imyaka itandukanye, barushanyijwe muri Metero 50, Metero 100, Metero 200 na Metero 400.

Abakinnyi barimo; Nyirabyenda Neema, Byiringiro Christian na Bukombe Christian b’Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi, ni bamwe mu bayifashije kwegukana iri rushanwa nyuma yo gukusanya Imidali mu byiciro bitandukanye.

Ku ruhande rw’Ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle, abakinnyi barimo; Niyibizi Cedric, Alleluya Emmanuel na Uwimana Emmanuel, ni bamwe mu bakusanyije Imidali myinshi.

Mu Kiganiro yahaye Itangazamakuru nyuma y’iri rushanwa, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yagize ati:“Ndashimira abakinnyi bitabiriye iri rushanwa, kuko bafasha Igihugu kubona impano zizagiserukira mu marushanwa atandukanye yaba ay’imbere mu gihugu no ku rwego Mpuzamahanga. Abakiri bato ndabakangurira ko bashishikarira kwitabira Umukino wo Koga kuko urimo amahirwe menshi”.

Mutabazi Richard uyobora akerere ka Bugesera, yari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa ndetse akaba yishimiye ko akarere ke kakiriye iyi mikino 

Yakomeje agira ati“ Twagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda, mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo Akarere ka Bugesera kagira ikipe y’umukino wo Koga kandi byatanze umusaruro. Hari kandi gukomeza imikoranire mu buryo butandukanye, ku buryo n’igihe ikipe itarashingwa, amarushanwa itandukanye y’umukino wo Koga yazajya akinirwa mu Karere kacu, natwe nk’ubuyobozi tubigizemo uruhare, aho kuba Ishyirahamwe gusa”.

Ku ruhande rw’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga, Umuyobozi waryo, Madamu Girimbabazi Rugabira Pamela, agaruka kuri iri rushanwa yagize ati: “Turishimira ubwitabire bw’abakinnyi, cyane ko iri rushanwa ryakinwe abana bari mu biruhuko. Twabonyemo impano nshya kandi ibi bitwereka ko ari ikimenyetso simusiga ko umukino wo Koga uri kuzamuka ku rwego rwiza. 

Uretse kurushanwa, abaryitabiriye twabageneye ibikoresho bitandukanye, bizabafasha gukomeza gukarishya imyitozo, cyane ko mbere y’uko basoza ibiruhuko nabwo bazakora irindi rushanwa hagamijwe kureba ko urwego rwabo rwazamutse kurushaho.”

Nyuma yo gufasha ikipe ya Cercle Sportif de Karongi kwegukana iri rushanwa, aganira n’Itangazamakuru, Nyirabyenda Neema yagize ati:“Ndishimira ko ikipe yacu yahize izindi uyu munsi. Kuba uwa mbere ntabwo ari ibintu biba byoroshye ariko twakoze iyo bwabaga kugeza tubigezeho. Ibikoresho twahawe bigiye kurushaho kudufasha kwitegura andi marushanwa ari imbere kandi intego ni uguhora turi aba mbere nk’uko twabyiyemeje.”

Uretse abayobozi b’amakipe atandukanye, iri rushanwa ryitabiriwe n’Umuyobozi muri Minisiteri ya Siporo ushinzwe Siporo n’Iterambere, Rwego Ngarambe, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Madamu Rugabira Girimbabazi Pamela.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND