Ikipe ya Rayon Sports ibifashijwemo na zahabu yayo, Adama Bagayogo, yatsinze Musanze FC ibitego 3-1 mu mukino wa Gicuti.
Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu Saa Cyenda kuri Stade Ubworoherane. Umukino watangiye ikipe ya Musanze FC ariyo ihererekanya umupira bitewe n'uko wabonaga abasore ba Rayon Sports bari kugorwa n'ikibuga.
Umukino wakomeje Rayon Sports nayo inyuzamo ikagera imbere y'izamu binyuze ku bakinnyi bayo barimo Rukundo Abdoulhaman, Iraguha Hadji na Ishimwe Fiston, gusa kurekura amashoti agana mu izamu bikaba ibibazo dore ko ba myugariro ba Musanze FC bahitaga babambura umupira mu buryo buboroheye.
Ku munota wa 29 ikipe ya Musanze FC yaje gufungura amazamu ku mupira wazamukanywe na Buba Hydara yiruka aragenda awushyira mu nshundura. Igice cya Mbere cyarangiye ikipe ya Musanze FC igikomeje kuyobora n'igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri amakipe yombi yaje akora impinduka mu kibuga ariko Rayon Sports aba ariyo itangirana imbaraga ubona ko ishaka igitego cyo kwishyura.
Ntabwo byatinze kuko ku munota wa 50 yahise ikibona gitsinzwe na Bugingo Hakim ku ishoti yarekuriye ku ruhande rw'ibumoso n'ubundi aba anyuraho.
Nyuma yo kwishyura Rayon Sports n'ubundi yakomeeje kwiharira umupira ndetse ikanasatira cyane dore ko ikibuga cyari cyabagoye mu ntangiriro basaba n'abakimenyereye noneho.
Ku munota wa 56 Adam Bagayogo yinjiye mu rubuga rw'amahina acenga maze myugariro wa Musanze FC amukorera ikosa bituma umusifuzi atanga penariti yahise iterwa na Ishimwe Fiston ayitereka mu nshundura igitego cya 2 cya Rayon Sports kiba kirabonetse.
Ku munota wa 70 Adama Bagayogo w'imyaka 20 ukomoka muri Mali benshi banatangiye kwita zahabu ya Rayon Sports, yafashe umupira yongera gucenga nk'uko bisanzwe, arekura ishoti ari mu ruhande rw'ibumoso riragenda rijya mu izamu, igitego cya 3 kiba kirabonetse.
Umukino warangiye Murera itsinze ibitego 3-1, uba umukino wa 2 wa Gicuti itsinze nyuma y'uko kuwa Gatatu nabwo yatsinze Amagaju FC ibitego 3-1.
Ishimwe Fiston na bagenzi be bishimira igitego cya 2 yatsinze
Bugingo Hakim na bagenzi be bishimira igitego cya 1 yatsinze
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya 3 cya Adama Bagayogo
Babu wa Musanze FC yishimira igitego yatsinze
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Musanze FC babanje mu kibuga
Abasifuzi basifuye uyu mukino
Abakinnyi ba Rayon Sports bari ku ntebe y'abasimbura
Adama Bagayogo yiruka agiye kwishimira igitego cya 3 yatsinze
Umutoza wa Rayon Sports, Robertinho yakiranwe urukundo kuri Stade Ubworoherane
Robertinho ntabwo yigeze atoza uyu mukino ahubwo yawukurikiranye yicaye muri Stade
Kuri State Ubworoherane hari ibinyobwa bya Skol, abafana ntabwo bishwe n'icyaka
AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO