RFL
Kigali

Yannick Bizimana yasinyiye Bugesera FC

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/07/2024 21:22
0


Umukinnyi w'Umunyarwanda, Bizimana Yannick wakinaraga APR FC yasinye amasezerano y'umwaka 1 mu ikipe ya Bugesera FC.



Iyi kipe y'akarere ka Bugesera yamusinyishije ku mugoroba wo kuri uyu Wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga 2024

Bizimana Yannick yerekeje muri Bugesera FC nyuma y'uko byari byavuzwe ko ashobora kwerekeza mu yandi makipe arimo Mukura VS ndetse na Kiyovu Sports.

Uyu mukinnyi yamenyekane cyane ari mu ikipe ya AS Muhanga muri 2019 bituma yerekeza muri Rayon Sports muri uwo mwaka naho akomeza kwitwara neza maze muri 2020 agurwa na APR FC. 

Ageze mu ikipe y'Ingabo z'igihugu yakomeje kwitwara neza ariko bigeze mu mwaka ushize w'imikino ntibyagenda neza bitewe n'uko atahawe umwanya wo gukina na Thierry Froger biza no gutuma atongerwa amasezerano.

Bizimana Yannick niwe mukinnyi wa mbere mushya Bugesera FC isinyishije ariko nk'uko amakuru abivuga hari n'abandi bakinnyi iri mu biganiro nabo barekuwe n'andi makipe arimo AS Kigali.


Bizimana Yannick wasinyiye Bugesera FC amasezerano y'umwaka 1 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND