Umukinnyi Joackiam Ojera ntabwo azakina umukino ubanza wa CAF Confederation Cup Police FC izahuramo na CS Constantine.
Umunyamabanga
wa Police FC CP Umutoni Claudette, yatangarije itangazamakuru ko Ojer atari ku
rutonde Police FC yatanze muri CAF, kuko ataraboneka. Ibi yabitangaje mu
kiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri Kigali Pele Stadium nyuma y'umukino ikipe
abereye umuyobozi yatsinzemo Muhazi United ibitego 3-0.
CP Umutoni Claudette yavuze ko ko Ojera akiri mu Misiri kandi shampiyona yabo itararangira, akaba ariyo mpamvu batari kumushyira ku rutonde rw'abakinnyi bazakoresha. Yagize ati: "Ojera aracyakina shampiyona mu Misiri, izarangira mu kwa munani mu matariki ari hejuru y'icumi bivuze ko adashobora gukina uriya mukino.
Ariko azakina
umukino wo kwishyura. Ntabwo yajya ku rutonde kuko urutonde twatanze rusaba
ibyangombwa byinshi bamwe murabizi, bivuze ko mu gihe agikina ntabwo byakunda, gusa umukino wa mbere
nurangira bazaduha umwanya wo kongeramo abandi ni nabwo azajyamo."
Yakomeje avuga ko ikipe itaremeza niba izajya muri Uganda kuko i Rubavu baheruka bagiriyeyo ibihe byiza kandi byabafashije kumenyerana, gusa kuri ubu bakaba bataremeza niba bazakomereza imyitozo muri Uganda.
Imikino ibanza ya CAF Confederation Cup izaba hagati ya tariki 13 na 15 Nzeri naho imikino yo kwishyura izaba hagati ya tariki 20 na 22 Nzeri 2024.
TANGA IGITECYEREZO