Impeshyi ikomeje kuryoha ndetse abahanzi batandukanye bakomeje gushyira hanze indirimbo nshya zirimo ‘Nasinya’ ya Li John na Social Mula yageze hanze mu mpera z'iki cyumweru.
Kuwa 19 Nyakanga
2024 ni bwo Li John umaze kugwiza ibigwi mu gutunganya no kuyungura amajwi y’indirimbo
yashyize hanze indirimbo.
Ni indirimbo yitwa ‘Nasinya’ yakoranye na Social Mula uri mu bahanzi bashinze imizi mu ndirimbo z’urukundo.
Iyi ndirimbo igaruka ku nkuru y’umusore washimye umukobwa kugera ku rwego abona ko ari we bakwiye kubana.
Umukobwa uyigaragaramo [video vixen] yitwa Teta Kumba. Si mushya mu bintu by’imyidagaduro kuko ari no mu ndirimbo zindi nka "Ulala" ya Ruxic, "Ntiwamvamo" ya Logan Joe na Kenny K Shot.
Mu kiganiro gito Teta yagiranye na inyaRwanda yagize ati: "Gukorana n'abahanzi ndabikunda kimwe no gukina filime kandi iyo ukora ikintu ukunda biroroha."
Teta Kumba yasoje amashuri yisumbuye muri 2023 aho yigaga muri Saint Francis ibijyanye n'amahoteli n'ubukerarugendo.
Mu buryo bw’amajwi, "Nasinya" yatunganijwe na Genius na Li John. Ni mu gihe amashusho yayo yakozwe na Child na Ayo Merci, anononsorwa na Sani B na Director C.
Umushinga wose
wayobowe na Pamaa usanzwe ari umuhanzi akaba murumuna wa Li John
banafitanye indirimbo.Asanzwe yitabazwa mu ndirimbo z'abahanzi bo mu Rwanda
Teta Kumba ni we mukobwa uri mu ndirimbo nshya ya Li John na Social Mula
Ari mu ba video vixen bazamutse neza muri uyu mwuga usigaye wishyura agatubutse
REBA INDIRIMBO "NASINYA" YA LI JOHN NA SOCIAL MULA
TANGA IGITECYEREZO