Kigali

Utah, QD na Edin Hodali mu bahanzi bato bo guhanga amaso mu muziki nyarwanda

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:9/07/2024 14:35
0


Manick Yani, QD, Utah Nice na J Sha bari mu bahanzi bo kwitegwaho impinduka zifatika mu muziki nyarwanda hashingiwe ku bushobozi bamaze kwerekana mu ndirimbo zitari nyinshi bamaze gushyira hanze n’igihe bamaze bakora umuziki nk’umwuga.



Impano mu muziki zivuka buri munsi ariko hari abawinjiramo ugasanga bahise batanga icyizere kurusha abandi, abo nibo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru abantu bakwiye guhanga amaso muri uyu mwaka.

Manick YaniKu wa 23 Mutarama 2024 ni bwo Manigabe Delphin [Manick Yani] yashyize hanze indirimbo yakoranye King James yise ‘Akayobe’ kuva yajya hanze yahise yihuta igera kure.

Uyu musore w’imyaka 21, avuga ko guhuza na King James byabaye nk’igitangaza cy’Imana kuko uyu munyabigwi ari we wamwihamagariye amusaba ko bakora iyi ndirimbo agace gato kayo kari gakomeje kwishimirwa ku mbuga.

Urugendo rw’umuziki w’uyu musore ruhera mu Karere ka Rutsiro aho yatangiriye yiga mu mashuri yisumbuye kuririmba muri Korali, hari mu mwaka wa 2017.

Nyuma yaje gutangira gukora umuziki mu buryo bw’umwuga hari mu mwaka wa 2022, akora indirimbo zirimo Kabaye, Torera na Ibubu yakoranye na Jowest.

Mu gihe kitagera ku gice cy’umwaka indirimbo yakoze imaze kurebwa inshuro Miliyoni 3.4 ku rubuga rwonyine rwa YouTube, ni imibare yo hejuru cyane.

PamaaThiery Ndatimana [Pamaa] ari mu bahanzi bari mu bihe byabo byiza binyuze mu ndirimbo zinyuranye amaze gushyira hanze harimo nka Ndi Tayali na Ndagutinya yakoranye na mukuru we Li John.

Nubwo bwose yakuriye mu biganza by’umunyamuziki akaza no gutangira kwinjira mu nzu ziwutunganya nk'ugiye gukora indirimbo mu 2014, ariko 2023 ni bwo yatangiye gukora by’umwuga.

Uretse indirimbo twavuze haruguru, uyu musore kandi asanzwe afite iyitwa Zuluma.

Urugendo rw’umuziki we rwatijwe umurindi n’amashuri yisumbuye binyuze mu itsinda yari ahuriyemo na Dylan na Sicha One.

J ShaUmwaka wa 2021 wasize abakobwa b’impanga, Bukuru Jennifer na Butoya Shakira bahuriye mu itsinda ry’umuziki bise J Sha basoje amasomo yabo mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda  riri i Muhanga.

Mu Gushyingo 2023 nyuma y’igihe batanga ibyishimo mu bikorwa bitandukanye bikomeye mu buzima bw’igihugu nka CHOGM, Kigali Up, Commonwealth na AU Summit, baje gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere bise Mabukwe.

Mu mezi ya mbere y’umwaka wa 2024, bakoze mu nganzo bakora indi ndirimbo bise Hobby, baherutse kandi gukora indirimbo bise Ganza bakoranye n’Icyogere Mubahungu.

QDShema Qusay Diaby [QD] ari mu bahanzi bamaze igihe gito ariko bahise bafata bugwate umuziki nyarwanda mu buryo atari yari yarateguye.

Mu biganiro yagiye atanga yumvikanye asobanura ko indirimbo yamugize ikimenyabose yise Teta atari yiteguye ko izagera kure ku rwego yagezeho.

Kwinjira mu muziki k’uyu musore yifuzaga kugira ngo ajye yemeza abana yigana nabo ariko nta na rimwe yigeze atekereza ko yazavamo ikimenyabose.

Uyu musore w’imyaka 20 aritegura mu mpera za Nyakanga 2024 gushyira hanze indirimbo yakoranye na Social Mula, ngo byatangiye baganira ku ngingo yo kuba umwe afana undi, birangira bahuje umugambi.

Isha MubayaMugisha Cedric [Isha Mubaya] akorera umuziki mu Ntara y’Iburengerazuba ariko yamaze kwigarurira imitima y’abatari bake, aheruka no gukora igitaramo yamurikiyemo umuzingo wa mbere.

Kugeza ubu afashwa mu bikorwa bya buri munsi na T Clever Record aheruka gushyira hanze indirimbo yise Akanyenyeri yatunganijwe mu buryo bw’amajwi na Bertzbeat, amashusho yakozwe na Bigdeal.

Edin HodaliMuri Kamena ni bwo iri zina ryatangiye kumvikana mu matwi y’abanyarwanda binyuze mu ndirimbo Harya ngo urankunda? Yakoranye na Yvanny Mpano.

Aba bombi bakaba bahuriye mu nzu imwe ireberera inyungu z’abahanzi ya 1000 Hills Entertainment, indirimbo y'aba bombi yarishimwe, inerekana ubuhanga bw’uyu musore ukiri muto.

Utah NiceUtakariza Nice [Utah Nice] ari mu bahanzi bamaze kwerekana ko umuziki wabo ufite ahazaza guhera kuri EP aheruka gushyira hanze mu mwaka wa 2023 yise No Games.

Na nyuma yaho ubwo yasubiranagamo imwe mu ndirimbo ze Away na Mistaek, yongeye gushimangira ko ari mu bahanzi batari agafu k’imvugwa rimwe.

REBA AKAYOBE MANICK YANI NA KING JAMES

">

REBA NDI TAYALI YA PAMAA

">

REBA AKANYENYERI YA ISHA MUBAYA

">

REBA TETA YA QD

">

REBA HOBBY YA J SHA

">

REBA AWAY UTAH NICE NA MISTAEK

">

REBA HARYA NGO URANKUNDA YA EDINI NA YVANNY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND