RFL
Kigali

Bategwaga iminsi! 'Couples' 10 z'ibyamamare zirambanye zitarahabwaga amahirwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/07/2024 11:31
0


Ubuzima bw’urukundo buragora kuri benshi byagera ku byamamare byo bikaba ibindi! Ni abantu bahura na benshi ku buryo hari igihe bamwe bagwa mu bishuko biturutse ku bwamamare bikaba byatuma abo bakundana batabana biturutse ku mpamvu nk’izo. Hari n’abakundana bigakomera ariko nabo bakagenda bashwana ariko ku bw’imbaraga z’urukundo bakaguman



Kuva imbuga nkoranyambaga zaza nazo zatumye ubuzima bw'ibyamamare bujya hanze kurushaho ndetse bikanatuma abantu benshi babinjirira mu mubano, ababashima, ababanenga, ababatega iminsi, abavuga ko batajyanye n'ibindi. 

Byumwihariko hari ingo z'ibyamamare zagiye zinyura mu bihe bikomeye mu mubano wabo rubanda babireba bigatuma bavuga bati ntibazabasha kubinyuramo bazatandukana. Rimwe na rimwe byabaye impamo aho abafana bavuga ko urugo rw'icyamamare runaka ko rugiye gusenyuka bikarangira rusenyutse, gusa hari izindi ngo z'ibyamamare zavuzweho umubano utari mwiza gusa bikarangira bagumanye.

InyaRwanda yaguhitiyemo 'Couples' 10 z'ibyamamare zirambanye imyaka n'imyaka nyamara zarakunze gutegwa iminsi:

1. Jay Z na Beyonce

Aba nibo bafatwa nka 'Couple' ya mbere mu myidagaduro dore ko ari nabo batunze amafaranga menshi kurusha abandi basitari ku Isi. Urukundo rwabo kuva rwatangira rwatezwe iminsi aho byavugwaga ko batazamarana kabiri nyamara bakanga bakarambana.

Byatangiye mu 2003 ubwo batangazaga ko bamaze imyaka 2 abakundana mu ibanga. Ibi byamaganiwe kure mu itangazamakuru aho byavugwaga ko Jay Z yaterese Beyonce kandi amurusha imyaka 12. Abandi bavugaga ko uyu muraperi yafatiranye Beyonce ko batazarambana igihe uyu muhanzikazi azaba amaze kwigira hejuru.

Mu 2008 bararushinze bitungura benshi bajyaga bavuga ko nta gihe bazamarana dore ko banavugaga ko Beyonce akurikiye ifaranga kuri Jay Z. Icyakoze bidasubirwaho urugo rwabo rwatezwe iminsi mu 2016 ubwo Beyonce yatangazaga ko Jay Z yamuciye inyuma. Ibi byanatumye akora album yise 'Lemonade' agaragazamo agahinda yatewe nawe.

Imbuga nkoranyambaga zahise zibisamira hejuru, zinadukana 'Meme' yagiraga iti: ''Niba Beyonce afatwa nk'umugore mwiza Isi ifite, atunze za miliyoni, ariwe ufite ibihembo bya Grammy byinshi mu mateka, akaba acibwa inyuma n'umugabo wowe mugore uciriritse uribaza ko umugabo wawe atazaguca inyuma?''.

Iki gihe amakuru yasohokaga mu binyamakuru by'imyidagaduro yavugaga ko aba bombi batakibana mu nzu imwe kandi ko gatanya iri mu nzira. Ntibyatinze Jay Z asohora album yise '4:44' aho yivugiramo ko afite ikimwaro cyo kuba yaraciye Beyonce inyuma ndetse akavuga ko yabikoze mu 2014. Bamwe batangiye kuvuga ko ntakabuza aba bombi bagiye gutandukana.

Icyakoze mu 2018 bongeye gukora ubukwe ku nshuro ya kabiri basezerana bushya ari nabwo basohoye album bakoranye bise 'Everything Is Love' banakoreshejemo amashusho y'ubukwe bwabo bwa kabiri. Byumwihariko mu ndirimbo bise 'Happy In Love' bagarutse ku kubyo bakoze ngo biyunge.

2. Adam Levine na Behati Prinsloo

Iby’urukundo rwa Adam Levine na Behati Prinsloo byatangiye kumenyaka mu 2012 ubwo bagaragaraga bari mu biruhuko muri Hawaii. Baje gutandukana ariko nyuma baza kongera kwiyunga banakora ubukwe mu 2014.

Icyakoze kuva barushinga urugo rwabo rwavuzweho kutabana neza bitewe n'uyu muhanzi Adam Levine wo mu itsinda rya 'Maroon 5' bitewe n'uko yakunze kugaragara yishimishanya n'inkumi zitandukanye.

Mu 2022 byamenyekanye ko Adam Levine yaciye inyuma umugore we Behati agatera inda umunyamideli. Ibi byavuzwe ko bagiye gutandukana nyamara baragumana kugeza n'ubu.

3. Will Smith na Jada Pinkett

Jada Pinkett Smith na Will Smith ni imwe muri couple zagiye zibaho mu bibazo. Jada Pinkett Smith mu mwaka washize yatangaje ko amaze imyaka irindwi atabana nawe nubwo mu mategeko bigaragara ko bakiri kumwe nk’umugabo n’umugore.

Uyu mubyeyi w’abana babiri yabitangarije mu kiganiro yagiranye na People Magazine, yemeza ko kuva mu 2016 we n’umugabo we batandukanye n’ubwo abantu bari bazi ko bakinana.

Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 52 ntiyavuze neza icyatumye atandukana n’umugabo we bashyingiranywe mu 1997.

Ati “Ni ibintu byinshi. Ntekereza ko mu gihe twageraga mu 2016, twananiwe gukomeza kugerageza. Twagiye dukora imirimo imwe n’imwe iremereye cyane. Gusa twarakundanye bikomeye, tugiye kureba uko twabyitwaramo. Natanze isezerano ko nta na rimwe hazigera habaho impamvu yatuma twaka gatanya. Tuzakora ibyo ari byo byose kandi sinarenze kuri iryo sezerano.”

Uyu mubyeyi yemeye ko mu mwaka wa 2020 yamaze igihe kinini hari umubano wihariye afitanye n’umuririmbyi August Alsina w’imyaka 31. Yavuze ko ubwo yaryamanaga n'uyu muhanzi ari uko atari abanye neza na Will Smith. Ibi byatumye urugo rwabo ruvugwaho gutandukana no kutabana neza.

Nubwo bimeze gutya ariko Jada na Will Smith banze gutandukana bakomeza guhanyanyaza mu rukundo rwabo kugeza mu 2022 ubwo Will Smith yarwaniye ishyaka Jada imbere y'imbaga ubwo yakubitaga urushyi Chris Rock wari umuvuzeho nabi mu birori bya 'Oscars Awards'. Kuva ubwo kugeza ubu Will na Jada Smith babanye neza.

4. Katy Perry na Orlando Bloom

Umuhanzikazi mu njyana ya Pop, Katy Perry na Orlando Bloom usanzwe ari umukinnyi wa filime, batangiye gukundana mu 2016 ariko nyuma baza gutandukana. Mu 2017 baje kongera gukundana urukundo rwabo rwongera kuganza.

Mu 2018 Katy Perry yaje kwambikwa impeta n’umukunzi we, bakomeza guhamya urukundo rwabo ko ruhamye. Aba bombi ntabwo bararushinga ariko barabana.

Aba bombi bafitanye umwana w’umukobwa bise Daisy Dove Bloom ufite imyaka itatu. Mu 2010 Katy Perry yasezeranye n’umunyarwenya Russell Brand baza gutandukana mu 2012. Mu 2010 Mugenzi we Orlando Bloom nawe yashakanye na Miranda Kerr usanzwe ari umunyamideli ariko mu 2013 baza gutandukana.

5. Jessica Biel na Justin Timberlake

Aba bombi bakundanye mu 2007 nyuma y'uko Jessica Biel atandukanye na Cameron Diaz. Jessica Biel na Justin Timberlake baje gufata umwanzuro wo gutandukana mu 2011.

Mu 2008 byongeye guhwihwiswa ko baba bongeye gukundana ariko mu 2009 haza izindi nkuru z’uko batandukanye. Mu 2009 byaje kuvugwa batandukanye inkuru iba impamo mu 2011.

Mu 2011 bongeye gusubirana ndetse Jessica Biel yambikwa impeta y’urukundo. Aba bombi barushinze mu 2012 ubu bafitanye abana babiri b’abahungu.

6. David Beckham na Victoria Beckham

Imwe muri couple ikomeye mu Bwongereza yanubatse izina mu Isi y'imyidagaduro ni iya David Beckham wahoze ari rutahizamu mu makipe nka 'Manchester United', Real Madrid', hamwe n'umuhanzikazi Victoria Beckham wamamaye mu itsinda rya 'Spice Girls''.

Aba bombi barushinze mu 1999, gusa inkuru z'uko batabanye neza ko bagiye gutandukana zagiye zivugwa kenshi mu bihe bitandukanye gusa zigatizwa umurindi n'amakuru yavugwaga ko David Beckham adasiba guca inyuma Victoria Beckham.

Muri filime mbarankuru ku buzima bwa David iherutse gusohoka kuri Netflix, uyu mugabo yiyemereye ko agiye kubara inshuro yaciye umugore we inyuma atazibuka neza gusa arenzaho agira ati: ''Nshima Imana yampaye umugore ufite umutima ubabarira kandi wihangana kuko Victoria yihanganiye ibyo byose ntiyandeka''.

Aba bombi bajerutse kwizihiza imyaka 25 ishize barushinze banambaye imyambaro bampaye mu 1999 bashimangira ko urukundo rwabo ntagishobora kuruhungabanya.

7. Gabrielle Union na Dwyane Wade

Umukinnyi wa filime Gabrielle Union n'icyamamare muri NBA, Dwayne Wade batangiye gukundana mu 2009 ariko mu ntangiro za 2013 baza gutandukana. Icyo gihe batandukanye kubera akazi buri umwe yari afite, ariko muri icyo gihe Dwyane Wade yabyaranye umwana w’umuhungu na Aja Metoyer ubu ufite imyaka 10 bise Xavier Zechariah Wade.

Gabrielle Union na Dwyane Wade bongeye gucudika nyuma ndetse mu 2014 bakora ubukwe. Ubu bafitanye umwana w’umukobwa bise Kaavia James w’imyaka itanu y’amavuko.

8. P!nk na Carey Hart

Umuhanzikazi P!nk na Carey Hart ni rumwe mu ngo z’ibyamamare zimaranye igihe zikundana. Aba bombi bahuye mu 2001 baza gukundana ariko mu 2003 baratandukana.

Baje kongera kwiyunga mu 2004, mu 2005 Carey Hart yambitse impeta y’urukundo P!nk bemeranya kubana akamata ndetse mu 2006 baza kurushinga bemeranya kubana mu birori byabereye muri Costa Rica.

Mu 2008 baje gutandukana ariko mu 2009 bongera kunga ubumwe ndetse bahagarika gatanya bari basabye. Mu 2011 bibarutse umwana wabo w’umukobwa bise Willow Sage Hart mu 2016 bibaruka umuhungu bise Jameson Moon Hart.

9. Prince William na Kate Middleton

Prince William na Kate Middleton bahuriye muri kaminuza ya University of Saint Andrews, baza gutangira gukundana ku mugaragaro mu 2003 ariko mu 2007 baratandukana.

Aba bombi bongeye kwiyunga mu 2008 ndetse mu 2011 baje kurushinga mu birori binogeye ijisho byakurikiwe n’abantu benshi ku Isi yose, cyane  ko miliyari irenga y’abantu yabikurikiye imbona nkubone.

10. Justin Bieber na Hailey Baldwin

Justin Bieber na Hailey Baldwin bakundanye muri Mutarama 2016, muri Kanama uwo mwaka bakomeje gukaza urukundo rwabo ntirwaza kuramba kuko baje gutandukana. Mu 2018 baje kongera kunga ubumwe ndetse icyo gihe Justin Bieber yiyemeza gutera ivi asaba Hailey Balwin kumubera umugore undi arabyemera.

Mu mpera za 2018 nibwo Justin Bieber na Hailey Baldwin barushinze mu bukwe bwabereye mu muhezo ndetse ibyabwo byamenyekanye mu ntangiro za 2019, aho imiryango yabo bombi yatangiraga kubisakaza.

Mu mpera ya 2023 byavugwaga ko aba bombi batabanye neza ndetse ko baba bagiye gutandukana. Ntibyatinze Justin Bieber avuga ko bafitanye ibibazo gusa yirinda kuvuga ibyo aribyo dore ko Hailey yari amaze gusaba urukiko kuba rwamuhanaguraho izina ry'umugabo 'Bieber' yahawe ubwo barushinganga.

Amakuru avuga ku bibazo by'urugo rwabo yakomeje kwiyongera kugeza mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka ubwo batangazaga ko bitegura kwibaruka imfura yabo ndetse banahishura ko basezeranye bundi bushya.

Mu kiganiro Hailey aherutse guha Vogue Magazine yagize ati: ''Twanyuze mu bihe bikomeye byari bigiye gutuma dutandukana ariko Imana ni igitangaza yahise iduha umwana nk'ikimenyetso cy'uko urukundo rwacu dukwiye kurukomeza no kururwanirira'.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND