Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2022, Keza Maolithia yagaragaye yishimanye n’umukunzi we basomana akomaza ku kuba bari bakumburanye.
Muri Gashyantare 2024 ubwo hizizwaga umunsi w’abakundanye, Keza Maolithia mu buryo butunguranye yagaragaje umukunzi we.
Icyo gihe yifashishije umurongo wo muri Bibiliya ugaruka ku buryo urukundo ari ikintu cy'agatangaza.
Kuri iyi nshuro yongeye gusangiza abamukurikira
amashusho anezerewe hamwe n’umukunzi we.
Maolithia yongeraho ati”Bifata iminsi 365 y’akazi kugira
ngo byibuze ube wabasha kubona agusoma.”
Mbega asa n'ukomoza ku kuba bari bakumburanye cyangwa se
na none yumvikanisha ko umukunzi we ashyira imbere cyane ibirebana n’akazi nk’umugabo
wese ufite inshingano.
Keza Maolithia yaherukaga gusangiza abamukurikira amwe mu
makuru yatangaje benshi, avuga ko yigeze kugira ibilo bigera kuri 80 ibintu
utakeka ariko hamwe no gukora siporo no kumenya ibyo akwiye kurya yisanze afite
ibilo yifuzaga.
Ibirebana n’imyitozo ngoramubiri abikora kenshi bituma
yumva ahora ameze neza dore ko umukunzi we Cedric Rutazigwa aribyo akoramo.
Keza Maolithia ari mu bakobwa biyamamarije mu Ntara y’Iburengerazuba
yanahiriwe kuko yabashije kwegukana ikamba ry'Igisonga cya Mbere muri Miss Rwanda yatwawe na Muheto
Nshuti Divine na we wahiyamamarije.
Ibyishimo by'urukundo bikomeje kuba byose hagati ya Maolithia na CedricMuri Gashyantare 2024 ni bwo inkuru y'urukundo rwa Keza Maolithia na Cedric yatangiye kumenyekana
Keza Maolithia aheruka kumvikana avuga ko yigeze kugeza ibilo bigera kuri 80 ariko hamwe no gukora imyitozo ngoramubiri no gufata amafunguro bitari buri kanya ubu afite ibijyanye n'uko abyifuza
TANGA IGITECYEREZO