Umunyamideli Kate Bashabe yatangaje ko yiyemeje gushyigikira Kandida-Perezida, Paul Kagame kubera ko yakuye u Rwanda kure arushyira ku ikarita, ndetse umugore yahawe ijambo mu nguni zose z'ubuzima.
Uyu mukobwa usanzwe ari
umuhangamideli uri mu bakomeye, yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 6
Nyakanga 2024, ubwo yari mu Karere ka Bugesera mu rugendo rwo gushyigikira Paul
Kagame wiyamamarije kuri Site ya Kindama mu Murenge wa Ruhuha.
Kate Bashabe washinze 'Kabash House'
amaze iminsi agaragara mu bikorwa byo gushyigikira Paul Kagame. Mu kiganiro
yatanze, uyu mukobwa w'ikimero yavuze ko yiyemeje gushyigikira Paul Kagame
kubera ko 'yakuye igihugu kure akarugeza ahantu kure'. Abikubira mu ijambo rimwe,
akavuga ko ari 'Ibyishimo ku banyarwanda muri rusange'.
Bashabe yavuze ko mu myaka 30 ishize
Paul Kagame ari ku ruhembe rw'u Rwanda 'twageze kuri byinshi kandi ibikorwa
birivugira'.
Hejuru y'ibi ariko kandi Paul Kagame
'yahaye ijambo abagore'. Yavuze ko kuba Politike ya FPR-Inkotanyi ishyigikiye Umugore byatumye 'dutinyuka turakora'. Ati "Twakoze ibintu
abagabo nabo bakora, abantu bari muri 'Business' yadukinguriye imiryango
myinshi'.
Yavuze ko Paul Kagame yashyize u
Rwanda ku ikarita, kuko mbere ye byari bigoye kuvuga ko uturuka mu Rwanda ngo
abantu bakumve. Ati "Ariko kuri ubu umuntu atarakubaza uba utewe ishema no
kuvuga ko uri umunyarwanda."
Uyu mukobwa yavuze ko n'abanyamahanga
bazi neza u Rwanda nk'igihugu gifite umutekano n'isuku, ati "Ni ibyishimo
byo kwishimira cyane.' Yavuze ko tariki 15 Nyakanga 2024 azatora Paul Kagame
kuko 'urebye ni twe tumukeneye cyane mu by'ukuri'.
Paul Kagame agiye kwiyamamariza muri
Bugesera, mu gihe abaturage bamushimira ibikorwa binyuranye yabagejejeho. Kimwe
mu byitezwe muri aka Karere, harimo n'ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya
Bugesera, kiri kubakwa mu Murenge wa Rilima.
Muri aka Karere muri Gashora mu
murenge wa Kagasa hubatse inganda zitandukanye, nka Imana Steel Rwanda,
Uruganda rukora ibyuma by'ubwubatsi, ndetse no mu mirenge yindi itandukanye nka
Ntarama ahari uruganda rukora amasabune, ndetse n'impapuro z'isuku Clear
Products Rwanda, ndetse n'ububiko butandukanye.
Akarere ka Bugesera kamaze gutera
intambere mu buryo bushimishije mu bijyanye n'amahotere ndetse n'ubukerarugendo
aho hagaragara aho abantu batandukanye bashobora kwiyakirira bitewe
n'ubushobozi bwabo, ndetse n'aho bakunda ahagaragara amahoteri Manini.
Abatuye akarere ka Bugesera abenshi
batuyemu midugudu aho ibikorwa remezo bibageraho mu buryo bworoshye, igice kini
cy'abaturage batuzwe no gukora ibikorwa by'ubuhinzi ndetse n'ubworozi.
Akarere ka Bugesera ni akarere karimo
gutera imbere cyane kuko utagatandukanye n'uturere tw'imigi cyane ko kari mu
birometero 15 by'umujyi wa Kigali, imishinga minini ikorerwa muri ako karere
yaba iyabikorera cyangwa iya Leta igafasha gutera imbere twavugamo.
Akarere ka Bugesera kagizwe n'Imirenge cumi n'itanu (15), Utugari mirongo irindwi na tubiri (72), ndetse n'imidugudu magana atanu na mirongo inani n'umwe (581).
Kate Bashabe yatangaje ko yiyemeje
gushyigikira Paul Kagame kubera ko yakuye igihugu kure akigeza aheza
Kate Bashabe yavuze ko Paul Kagame
yahaye ijambo abagore, bituma n’abo babasha kwikorera
Ubwo Kate Bashabe yari mu Karere ka
Nyarugenge mu kwamamaza Paul Kagame
TANGA IGITECYEREZO