Kigali

Nyuma y’imyaka 20 akora umuziki, Fireman yiyemeje gufungura shene ya Yotube ye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/10/2024 7:34
0


Byakumvikana nk’aho bitangaje, ariko niko bimeze! Mu myaka 20 ishize umuraperi wamenye nka Fireman ari mu muziki nta shene ye bwite ya Youtube yagiraga, kuko izo wagiye wumviraho ibihangano bye mu bihe bitandukanye, ari iz’abantu bagiye bafungura mu nyungu zabo bwite, kandi mu mazina ye ku buryo wari kugirango niwe.



Yemereye InyaRwanda, ko yagiye abona abantu benshi bamwiyitiriye kuri Youtube kandi bashyiraho n’ibihangano bye, ariko yakomeje gushaka igisubizo kirambye.

Ati “Izindi ‘Youtube’ mwajyaga mubona nibyo hari abantu benshi batwiyitirira, ntabwo ari njye gusa, ariko ntabwo ari izanjye, nagiye nzibona, n’ubu ndazibona. Hari izitwa amazina atandukanye, ajya kumera nkayanjye, cyangwa se bakabicurikiranya cyangwa se bashaka kubihuza nanjye kugirango bigaragare ko ari njyewe koko ariko sinjyewe.”

“Ni nayo mpamvu nabivuga mbisubiramo iyanjye ubu ngubu yemewe ni “Fireman Vayo” ibyo byonyine, ibindi byose byaza bikurikiraho cyangwa bihuje n’amazina yanjye, uwo ntabwo ari njye, njyewe ni ‘Fireman Vayo.”

Uwimana Francis [Francis] yavuze ko mu bihe bitandukanye yagiye agerageza gufungura shene ze za Youtube, ariko ntizamaraga kabiri kuko bazimwibaga.

Ati “Ubu tuvugana bamaze kunyiba eshatu, ariko urumva n’iyo mpamvu byamfashe igihe no kubishyira hamwe, kugirango mfungure inshya ngomba gushyiraho ibintu byanjye.”

Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, asobanura ko yafashe igihe cyo kwitegura mu rwego rwo gukaza umutekano wa shene ye kugirango itazongera kwibwa.

Yasabye abafane be mu muziki, ndetse n’abakunzi ba Tuff Gang kumushyigikira bakurikirana ibihangano bye, ndetse yizeye ko agiye gutanga imbaraga ze mu gutuma abafana be bakomeza kwishima.

Fireman yavuze ko uretse gushyira ibihangano kuri iyi shene ye nshya, azajya ashyiraho n’amakuru y’ibyo abantu bamwizahao. Ati “By’umwihariko abakunzi ba Hip Hop ndetse n’abakunzi ba Tuff Gang barahishiwe.”

Yavuze ko amaze igihe ari gukusanya indirimbo ze aho ziri hose, ndetse n’izo yagizemo uruhare ze, kugirango azishyire kuri iyi shene. Ati “Ayo bariye arahagije, nicyo gihe kugirango nanjye ibyanjye bingirire akamaro.”

Uretse YouTube Channel, yafunguye, uyu muraperi yanafunguye izindi mbuga zose zicururizwaho umuziki.

Yumvikanishije ko yatangiye umuziki, imbuga nkoranyambaga zitarafungurwa n'abantu benshi, kandi hari zimwe zitari zagashinzwe. Ati "Buri kintu cyose kigira igihe, kandi iyo igihe kigeze, ibintu birasobanuka. Reka, mbisubiremo, imbuga zanjye zose ni "Fireman Vayo."

Inyandiko zinyuranye zivuga kuri uyu muraperi, zigaragaza ko yatangiye umuziki aririmba inyana ya Rn’B aho yitwaga izina rya Gintwd.

Nyuma yaje guhindura ajya muri Hip Hop muri 2004 ari kumwe na Bulldogg na Jay C bakoRA itsinda biyita Magic Boyz bakorera muri TFP indirimbo ya mbere.

Kubera ko nta mbaraga umuziki wo mu Rwanda wari ufite muri iyo myaka byarabagoye cyane. Muri 2005-2006 Fireman we na Bulldogg baje gukora irindi tsinda ryitwaga United Monsterz bari kumwe na Kaviki hamwe na Matt.

Iri tsinda naryo ntibaje kurambamo kubera ko bananiranye n’uko muri 2008 Fireman na Bull Dogg barakomeza bahura na Green P na Jay Polly bakora itsinda baryita Tuff gang.

Nyuma nibwo haje kuza undi muhanzi witwa P Fla abiyungaho baba batanu. Indirimbo ya mbere yaririmbyemo ni “Ibyanjye ndabizi” aho yari kumwe na Diplomate, Masho Mampa, ndetse na P.fla yaje gukomeza akora indirimbo nyinshi zirakundwa cyane nka ‘Nyita tuff’, ‘impande zanjye ni umwanda’, ‘Ndabura’, ‘Bana bato’ n’izindi.

Fireman yakoranye n’abandi bahanzi indirimbo nyinshi. Kandi yumvikanye cyane mu ndirimbo nka ‘Inkovu z’amateka’ ari kumwe na Babbly, Green P., Jay Polly, Bulldogg n’abandi.

 

Fireman yatangaje ko mu myaka 20 ishize ari mu muziki yagowe no gutunga shene ye ya Youtube


Fireman yavuze ko yigeze kugerageza gutanga shene ya Youtube ntiyayimarana kabiri


Fireman yavuze ko uretse ibihangano azajya anyuza kuri Youtube ye, azajya acishaho n’amakuru y’ubuzima bwe

KANDA HANO UREBE IBIHANGANO BIRI KURI SHENE NSHYA YA FIREMAN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND