Abakurikira InyaRwanda, by’umwihariko igice cy’imyidagaduro, bamaze kumenyera ko mu mpera za buri cyumweru dukora urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi zirimo iz’abakizamuka n’abamaze kubaka izina mu rwego rwo guteza imbere umuziki Nyarwanda.
Muri iki Cyumweru dusoza,
abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo bashakira ibyishimo abakunzi ba muzika
Nyarwanda binyuze mu ndirimbo nshya zabafasha kuryoherwa na weekend.
Izi ndirimbo, ziyobowe n’iyitwa
‘Jeje’ yahuje Platini P na Davis D. Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bakoranye
indirimbo. Ntabwo isanzwe mu rugendo rw’umuziki wa Davis D kuko isohotse mu
gihe ari kwitegura gukora igitaramo “Shine Boy Fest” cyo kwizihiza imyaka 10
ishize ari mu muziki, kizaba ku wa 30 Ugushyingo 2024 muri Camp Kigali.
Ni indirimbo idasanzwe
kandi kuri Platini P, kuko igiye hanze mu gihe aherutse gukora igitaramo yise
“Baba Experience”, ndetse ibihumbi by’abantu bamusaba ko iki gitaramo yajya
agikora buri mwaka. Icyo gihe ni ukuvuga ku wa 30 Werurwe 2024, yahurije hamwe
abahanzi bakomeye, ataramira muri Camp Kigali.
Iyi ndirimbo ‘Jeje’
ikozwe mu gihe cy’amezi abiri, yaba mu ikorwa ry’amajwi (Audio) ndetse n’ikorwa
ry’amashusho. Ifite iminota 3 n’amasegonda 11’.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Davis D yavuze ko mu ikorwa ry’iyi ndirimbo batanze akazi ku abantu
basaga 100 barimo “Ababyinnyi, abakobwa twifashishijemo bihariye, abafasha
Producer, abakoze aho twubatse n’ibindi, rero mbona basaga 100.”
Yavuze ko atakoroherwa no
kumenya amafaranga batanze kuri bariya bantu 100 bitabaje muri iyi ndirimbo
‘kuko Platini niwe wishyuye’. Ariko kandi avuga ko ikorwa ry’amashusho y’iyi
ndirimbo, ryabatwaye asaga Miliyoni 10 Frw.”
Mu zindi ndirimbo, harimo
iyitwa ‘Intego’ y’umuramyi Chryso Ndasingwa. Uyu muramyi ukunzwe cyane mu
Rwanda yatangaje ko indirimbo nshya yashyize ahagaragara ku wa Kabiri tariki ya
01 Ukwakira 2024, yayanditse amaze kwiga impamvu abantu bakwiriye kubaho
ubuzima bufite igisobanuro, 'kandi isoko y'ubwo buzima ni Imana.'
Akomoza ku butumwa
bukubiye muri iyi ndirimbo, yagize ati: “Nihereyeho ni inkuru y’ubuzima
bwanjye kuko ntaramenya Imana nari mboshywe cyane. Ubutumwa bukubiyemo ni
ugushima Imana ibyo yakoze no kumenya inshingano yaduhaye yo guhindura isi
binyuze mu kumvira amategeko yayo ndetse no kugira icyizere cy’ubuzima bwiza.”
Dore indirimbo 10
InyaRwanda yaguteguriye zakwinjiza neza muri weekend ya mbere y’ukwezi k’Ukwakira
2024:
1.
Jeje – Platini P ft Davis D
2.
Kaa Nami – Israel Mbonyi
3.
Nta yindi ndirimbo – Prosper Nkomezi
4.
Intego – Chryso Ndasingwa
5.
Byuka – Yampano ft Ally Soudi
6.
Igisabo – Zuba Ray
7.
Forever – Lisaa
8.
Narakijijwe – Isharah Alliance ft Bosco
Nshuti
9.
Thank You God – Yves Rwagasore
10. Majina
yote mazuri – Akaliza Shimwa Gaella
TANGA IGITECYEREZO