RFL
Kigali

Platini P, Mbonyi na Chryso mu bagufasha kuryoherwa na Weekend ya mbere y’Ukwakira-VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:4/10/2024 18:38
0


Abakurikira InyaRwanda, by’umwihariko igice cy’imyidagaduro, bamaze kumenyera ko mu mpera za buri cyumweru dukora urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi zirimo iz’abakizamuka n’abamaze kubaka izina mu rwego rwo guteza imbere umuziki Nyarwanda.



Muri iki Cyumweru dusoza, abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo bashakira ibyishimo abakunzi ba muzika Nyarwanda binyuze mu ndirimbo nshya zabafasha kuryoherwa na weekend.

Izi ndirimbo, ziyobowe n’iyitwa ‘Jeje’ yahuje Platini P na Davis D. Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bakoranye indirimbo. Ntabwo isanzwe mu rugendo rw’umuziki wa Davis D kuko isohotse mu gihe ari kwitegura gukora igitaramo “Shine Boy Fest” cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki, kizaba ku wa 30 Ugushyingo 2024 muri Camp Kigali.

Ni indirimbo idasanzwe kandi kuri Platini P, kuko igiye hanze mu gihe aherutse gukora igitaramo yise “Baba Experience”, ndetse ibihumbi by’abantu bamusaba ko iki gitaramo yajya agikora buri mwaka. Icyo gihe ni ukuvuga ku wa 30 Werurwe 2024, yahurije hamwe abahanzi bakomeye, ataramira muri Camp Kigali.

Iyi ndirimbo ‘Jeje’ ikozwe mu gihe cy’amezi abiri, yaba mu ikorwa ry’amajwi (Audio) ndetse n’ikorwa ry’amashusho. Ifite iminota 3 n’amasegonda 11’.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Davis D yavuze ko mu ikorwa ry’iyi ndirimbo batanze akazi ku abantu basaga 100 barimo “Ababyinnyi, abakobwa twifashishijemo bihariye, abafasha Producer, abakoze aho twubatse n’ibindi, rero mbona basaga 100.”

Yavuze ko atakoroherwa no kumenya amafaranga batanze kuri bariya bantu 100 bitabaje muri iyi ndirimbo ‘kuko Platini niwe wishyuye’. Ariko kandi avuga ko ikorwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo, ryabatwaye asaga Miliyoni 10 Frw.”

Mu zindi ndirimbo, harimo iyitwa ‘Intego’ y’umuramyi Chryso Ndasingwa. Uyu muramyi ukunzwe cyane mu Rwanda yatangaje ko indirimbo nshya yashyize ahagaragara ku wa Kabiri tariki ya 01 Ukwakira 2024, yayanditse amaze kwiga impamvu abantu bakwiriye kubaho ubuzima bufite igisobanuro, 'kandi isoko y'ubwo buzima ni Imana.'

Akomoza ku butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo, yagize ati: “Nihereyeho ni inkuru y’ubuzima bwanjye kuko ntaramenya Imana nari mboshywe cyane. Ubutumwa bukubiyemo ni ugushima Imana ibyo yakoze no kumenya inshingano yaduhaye yo guhindura isi binyuze mu kumvira amategeko yayo ndetse no kugira icyizere cy’ubuzima bwiza.”

Dore indirimbo 10 InyaRwanda yaguteguriye zakwinjiza neza muri weekend ya mbere y’ukwezi k’Ukwakira 2024:

1.            Jeje – Platini P ft Davis D

">

2.            Kaa Nami – Israel Mbonyi

">

3.            Nta yindi ndirimbo – Prosper Nkomezi

">

4.            Intego – Chryso Ndasingwa

">

5.            Byuka – Yampano ft Ally Soudi

">

6.            Igisabo – Zuba Ray

">

7.            Forever – Lisaa

">

8.            Narakijijwe – Isharah Alliance ft Bosco Nshuti

">

9.            Thank You God – Yves Rwagasore

">

10.       Majina yote mazuri – Akaliza Shimwa Gaella

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND