RFL
Kigali

Rutahizamu ugiye gusinyira APR FC yageze mu Rwanda

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/07/2024 9:13
0


Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Mauritania, Mamadou Sy wakiniraga Nouakchott Kings y'iwabo ugiye gusinyira ikipe ya APR FC yageze mu Rwanda.



Uyu mukinnyi yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu nk'uko amakuru abivuga ndetse byitezwe ko ashobora gutereka umukono ku masezerano y'imyaka 2 kuri uyu wa Gatandatu ari umukinnyi w'ikipe y'Ingabo z'igihugu.

Mamadou Sy wavutse taliki ya 31 Ukuboza muri 2000 ukina nka rutahizamu, asanzwe yitwara neza dore ko no guhera mu mwaka wa 2022 ahamagarwa mu ikipe y'Igihugu ya Mauritania.

Aje guhanganira umwanya n'Umunya-Nigeria, Victor Mbaoma we wageze muri APR FC mu mwaka ushize ndetse nawe akitwara neza atsinda ibitego 15 anganya na Ani Elijah wakinaraga Bugesera FC.

Mamadou Sy abaye umunyamahanga wa 4 APR iguze nyuma ya Seidu Dauda na Richmond Lamptey bakomoka muri Ghana na Aliou Souané ukomoka muri Senegal.

Biteganyijwe ko aba bakinnyi bashya bazagaragara bwa mbere mu mwambaro wa APR FC bari mu kibuga bakina mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rizabera muri Tanzania kuva taliki ya 9 kugeza ku ya 21 z'uku kwezi kwa Karindwi.

Iri mu itsinda C aho iri kumwe na SC Villa yo muri Uganda, Singida Black Stars yo muri Tanzania na Al Mereik Bentui yo muri Sudani y’Epfo.

Mamadou Sy  ugiye gusinyira APR FC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND