RFL
Kigali

Ibyamamare 10 bitunze imiturirwa ihenze ku Isi mu 2024-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/07/2024 10:51
0


Umuherwe Bill Gates ni we uyoboye urutonde rw'ibyamamare 10 bitunze amazu y'imiturirwa ahanze ku Isi, mu gihe abarimo Jay Z, George Lucas na Tom Cruise bamugwa mu ntege.



Ntushobora guhakana ko ibyamamare bikunda kujyana ibintu ku rwego rwo hejuru. Kuva ku biruhuko byo ku rwego rw’Isi benshi bashobora kurota gusa, kugeza ku modoka nziza zakozwe na Maserati, Rolls Royce, na Bugatti, rwose bigaragara ko babayeho mu buzima buhenze.

Birumvikana ko ibi bigera n’aho batuye. Ubundi se kuki waba mu nzu "isanzwe" kandi ushobora gutura mu yirenzeho? Ibyamamare biri kuri uru rutonde byashoboye kugura inyubako z’igitangaza zo guturamo kandi zihenze.

Ibyamamare 10 bitunze imiturirwa ihenze ku Isi mu 2024 biyobowe na Bill Gates:

1. Bill Gates’ ‘Xanadu 2.0’ in Medina - $127 Million

’Xanadu 2.0’ ya Bill Gates niyo nzu ya mbere ihenze cyane kuri uru rutonde ifite agaciro ka miliyoni 125 z’Amadolari! Uru rugo rufite ikintu cyose n’ibintu byose umuntu ashobora kurota. Ifite umucanga wa zahabu wakuwe ku kirwa cya Karayibe, ibihangano by’abahanzi bazwi ku Isi, umugezi wakozwe n’abantu, ndetse ifite icyumba kinini cya trampoline.

2. George Clooney’s 18th Century Villa in Lake Como- $100 Million

Ku mwanya wa kabiri ni ’Villa Oleandra’ y'umukinnyi wa filime George Clooney iherereye i Laglio, mu Butaliyani. Urugo ruherereye ku nkombe z’ikiyaga cya Como. Iratangaje kandi nk’amazu menshi y’ibyamamare ifite aho gukorera siporo, pisine, ibibuga bya tennis, icyumba cyo kuriramo pizza n’aho kurebera filimi.

3. George Lucas's 'Californian Ranch' - $100 Million

Inyubako ya George Lucas utunganya filime, izwi nka 'California Ranch' ifite agaciro ka miliyoni 100. Inzu ye ni inzu isanzwe yubatswe, iri ku isambu nini ya hegitari 26 kandi ifite inzu yo kureberamo filimi y’imyanya 300, uruzabibu, pisine yo hanze, ifamu y’inyamaswa, n’inzuki zo gukora ubuki n’ibindi.

4. Jay Z and Beyonce’s 'Los Angeles Pad' - $90 Million

Uru rugo ni urwa Jay Z na Beyonce 'Couple' ya mbere ku Isi ikize mu myidagaduro. Uyu muryango ntabwo wigeze wifata mu kugura inzu yawo y’igitangaza iherereye mu gace ka Bel Air. Inyubako ifite pisine enye zo hanze, ahakorerwa massage hafite ibikoresho byuzuye, ikibuga cya basketball kandi birumvikana n’igaraji yajyamo imodoka 15 mu gihe inshuti zabo zabasura.

5. Angelina Jolie 'French Chateau' - $61 Million

Angelina Jolie, wamamaye muri filimi nka 'Magnificent', 'Wanted' n'izindi, afite Chateau ye mu majyepfo yu Bufaransa. Chateau, bivugwa ko iri kuri hegitari 1000 z’ubutaka nayo ifite umurima w’imizabibu, ibyumba 35 byo kuryamo, inzu y’ibirori, pisine, hamwe n’ahakorerwa siporo habiri. Muri aka gace kandi atuyemo ni na ho afite uruganda rukora vino itukura.

6. Tom Cruise 'Rural Retreat in Colorado' - $59 Million

Inzu nini ya Tom Cruise iri ku musozi aho uba ureba binogeye amaso ibice bihakikije. Umutungo uri kuri metero kare 10,000 uri mu nkengero za Telluride, umujyi wahoze ucukurwamo amabuye y’agaciro mu misozi yo muri Colorado. 

Urugo rufite amadirishya kuva hasi kugeza ku gisenge, inkuta z’imbaho hamwe n’ahanyura umwotsi hubatse mu mabuye kavukire biha urugo igikundiro. Ifite kandi ahakinirwa hockey, tennis, basketball n’ahakinirwa isiganwa rya moto .

7. Tiger Woods 'Jupiter Island Estate' - $54.5 Million

Kabuhariwe mu mukino wa Golf, Tiger Woods, afite inzu yubatswe muri Florida. Yegereye inyanja, kandi uba ureba neza ikirwa cya Jupiter iyo uzamuka muri lift yubakishijwe ibirahure. Igishushanyo mbonera cy’inzu ye cyakozwe hitawe ku kuntu akunda hanze na siporo, aho ifite ikibuga cya basketball na tennis, pisine ya metero 100, pisine ya metero 60, ahakorerwa massage n’ibindi.

8. Ellen DeGeneres '17th Century Montecito Villa' - $45 Million

Umunyarwenya Ellen DeGeneres afite inzu iri muri hegitari 13. Igishushanyo cy’inzu ye cyakozwe n’umuhanga mu bwubatsi, Wallace Frost, mu 1930. Iyi villa ifite amasomero menshi, pisine ebyiri hamwe n’ikibuga cya tennis. Kandi aturanye n’ibindi byamamare birimo Oprah Winfrey ndetse n’Igikomangoma Harry n’umugore we, Meghan Markle.

9. Kylie Jenner 'Luxury Home in Holmby Hills' - $36.5 Million

Umuherwe ukiri muto w’umunyamideli, Kylie Jenner, yaguze inzu nziza cyane muri California. Ifite ibyumba 7, ibyumba 4 by'uruganiriro, ubwogero 14, parking y’imyanya 20, akabari, icyumba cy’imikino, icyumba cya cinema yo mu rugo, igikoni cy’umutetsi wabyigiye na pisine yo koga inyura mu nzu yose. Inzi kandi ifite ibyumba bibiri by’abashyitsi kugirango inshuti n’umuryango we bagumeyo igihe bashakiye.

10. Taylor Swift’s ‘1934 Styled’ Mansion - $30 Million

Iyi nyubako nziza y'uyu muhanzikazi yubatswe mu 1934 iri muri Georgia ni iya. Inzu ye ifite ibyumba birindwi byo kuryamamo, ibyumba 3 by'uruganiriro, ubwogero icumi, umwanya uhagije wo kwakira ibirori by’abakire no gushimisha inshuti ze zo muri Hollywood. Iyi nzu mbere yari iy’umukinnyi wa filime uzwi cyane, Samuel Goldwyn.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND