Kigali

Bimwe mu byo umusore adakwiye gukora agamije gushimisha umukobwa bakundana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/09/2024 16:07
0


Burya mu rukundo habamo kwigomwa no kwitangira uwo ukunda ariko hari ibyo umuntu aba adakwiye gukora agamije kunezeza uwo bakundana gusa kuko nyuma birangira ari we bigizeho ingaruka zikomeye.



Dore rero bimwe mu byo umusore adakwiriye gukora agamije gushimisha umukobwa bakundana.

1.Gusuzugura umuryango wawe

Abakobwa benshi bajya babona ubitayeho cyane akaba yanakora ibintu bidafitutse kugira ngo arebe kure wajya umwirukaho, ntuzigere na rimwe usuzugura cyangwa uta umuryango wawe kubera umukobwa uri gutereta kuko nagenda, icyo uzasigarana ni umuryango wawe. Rero ntukihenure ku muryango wawe cyangwa ngo uwute kugira ngo ushimishe umukobwa uri gutereta.

2.Guta inzozi zawe

Mbere y’uko uhura n’ umukobwa muri gukundana wari ufite inzozi zawe, ibyo wifuza kugeraho, wita izo nzozi rero kugira ngo ushimishe umukobwa. Niba wari ufite inzozi zo kubanza gutunga inzu mbere yo gushinga urugo, witwa izo nzozi ngo wirukire kubaka. Niba uwo mukobwa agukunda koko azategereza ugere ku nzozi zawe ubundi mubane.

3.Gukora ibyaha kubera we: Ntugafate amadeni cyangwa ngo urwane ikindi cyaha wakora icyo ari cyo cyose ngo ugikore kugira ngo wereke umukobwa ko umukunda. Usibye ko ari ubuzima bwawe uzaba wangiza, uzaba unamwiyereka nk’aho nakora amafuti uzamushyigikira buhumyi rero ntukabikore.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND