RFL
Kigali

Madonna yashimye Imana yamukijije uburwayi bwari bumuhitanye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/07/2024 18:45
0


Umuhanzikazi w’icyamamare, Madonna, yafashe umwanya ashimira Imana nyuma yo kuzuza umwaka akize uburwayi habuze gato ngo bumuhitane.



Mu butumwa Madonna yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yongeye gushimira Imana ikomeje kumutiza ubuzima nyuma y'uko imukijije uburwayi buterwa n'udukoko tuba mu maraso bwamuzahaje mu 2023.

Ni uburwayi bwamufashe butunguranye abari bamuri hafi bahita bamwihutana kwa muganga ngo akurikiranwe n'abaganga.

Gusa baje kumugezayo atakibasha kumva igikomye, kuko yaje kumara amasaha 48 (iminsi ibiri) yaguye muri koma bihangayikisha benshi bakeka ko ashobora no kuhasiga ubuzima, dore ko amahirwe yo kuba yakira yari asigaye ari make cyane.

Icyakora Imana yaje gukora igitangaza aza gukanguka, akomeza kwitabwaho n'abaganga ndetse atangira gufata agatege.

Madona avuga ko tariki ya 4 Nyakanga 2023, aribwo yabonye igitangaza k'Imana ubwo abaganga bamubwiraga ko yakize ndetse ahita asezererwa mu bitaro kuri uwo munsi.

Uyu mugore akaba avuga ko ubu ubuzima bwe ari bwiza ndetse yishimira kuba amaze umwaka ameze neza.

Ati "Umwaka urashize mvuye mu bitaro kwitabwaho ku burwayi nari mfite, ubu nshobora guhagarara iwange nkazamura ibishashi by'umuriro. Nakize mu buryo bw'igitangaza kandi uyu mwaka ushize wambereye igitangaza. Warakoze Mana. Ubuzima ni bwiza!".

Ubwo uyu mugore yakiraga yategetswe n'abaganga gusubika ibitaramo yagomba gukora muri iyo minsi, ndetse nawe aza kwandika ubutumwa yisegura ku bakunzi be.

Madonna w’imyaka 65 yashimye Imana yamukijije uburwayi bwari bumuhitanye mu 2023 ubwo yamaraga iminsi 2 muri koma







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND