RFL
Kigali

Copa America: Brazil yeretswe imiryango, Uruguay na Colombia zigera 1/2

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:7/07/2024 8:48
0


Ubwo hakomezaga imikino ya Copa America, Brazil yasezerewe na Uruguay, naho Colombia isezerera Panama, zigera muri kimwe cya kabiri.



Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru mu Rwanda, byari ku wa Gatandatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Byari ibicika mu mupira w'amaguru, mu irushanwa rya Copa America 2024. Ikipe y'igihugu ya Brazil yananiwe kugera muri kimwe cya kabiri, nyuma yo gusezererwa na Uruguay kuri Penaliti, naho Colombia igera muri kimwe cya kabiri, nyuma yo gutsinda Panama ibitego bitanu ku busa.

Umukino wabanje ni uwahuje Panama, n'ikipe y'igihugu ya Colombia. Wakiniwe kuri State Farm Stadium, usifurwa na Maurizio Mariani ukomoka mu Butaliyani.

Ni umukino watangiranye imbaraga zidasanzwe ku ruhande rwa Colombia yafunguye amazamu ku munota wa 8, ku gitego cya Jhon Córdoba.

Ikipe y'igihugu ya Panama, ntabwo yigeze ihabwa umwanya wo kugira ibyo ikosora, cyane ko ku munota wa 15, ba myugariro bayo bakoze amakosa yabyaye Penaliti, nuko James Rodriguez wa Colombia ayibyaza igitego cya kabiri. Ibyo bidahagije, ku munota wa 41, James Rodriguez yatanze umupira mwiza kwa Luiz Diaz,  atsindira Colombia igitego cya Gatatu. 

Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego bitatu bya Colombia ku busa bwa Panama, Colombia ijya kuruhuka yamaze kwizera gukomeza muri kimwe cya kabiri, gusa iruhuka ifite gahunda yo kurinda byagezweho. 

Mu gice cya kabiri, nabwo Colombia yagarukanye imbaraga zidasanzwe, ku munota wa 70 Richard Rios gayitsindiye  igitego cya Kane, naho Miguel Borja ayitsindira igitego cya Gatanu ku munota wa 90+4.

Ibitego bitanu bya Colombia ku busa bwa Panama, byatumye Colombia isanga Argentina na Canada muri kimwe cya kabiri, Panama yo irataha. 


Luis Díaz yafashije Colombia gusezerera Panama 


Colombia yageze muri kimwe cya kabiri muri Copa America 

Uretse Colombia yandagaje ikipe y'igihugu ya Panama, kuri Allegiant Stadium, naho habereye umukino wahuje Uruguay na Brazil. Ni umukino wasifuwe na Dario Herrera ukomoka muri Argentina, gusa warangiye abanya-Brazil, bari mu marira. 

Ni umukino wakinwe iminota 90 yose urangira nta gitego na kimwe kinjiye mu izamu. Ibyagaragaje ko amakipe yombi yari yakaniye umukino, gusa akaba yari yanatinyanye. 

Umukino ukirangira nta gitego kinjiye mu izamu, Umunya Argentina Dario Herrera wasifuye umukino, yanzuye ko impaka ku mpande zombi zikemurwa na Penaliti, nuko abanya-Brazil  amaso bayahanga umuzamu Alisson Becker, naho abanya-Uruguay bayahanga Sergio Rochet. 

Ku ruhande rwa Uruguay, uretse José María Giménez wananiwe kwinjiza Penaliti ya Kane, abandi baziteye neza, baziboneza mu izamu rya Alisson. 

Ku ruhande rwa Brazil, kunanirwa kwinjiza Penaliti mu izamu rya Uruguay, byaranze Douglas Luiz na Éder Militão, byatumye isezererwa, nyuma yo gutsinda Penaliti ebyiri, kandi Uruguay yo yatsinze Enye. 


Uruguay yakomeje muri kimwe cya kabiri, nyuma yo gusezerera Brazil 


Ikipe y'igihugu ya Uruguay, ikimara gusezerera Brazil, yahise igera muri kimwe cya kabiri, isangayo Colombia yasezereye Panama, Canada yasezeye Venezuela na Argentina yasezeye Ecuador.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND