RFL
Kigali

Abakaratika barenga 100 bitabiriye amahugurwa ya Karate Shotokan yateguwe na ASKF Rwanda - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:7/07/2024 13:17
0


Ni amahugurwa yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Nyakanga 2024, akaba yari agamije guhuza Tekinike zo muri uyu mukino.



Aya mahugurwa yitabiriwe n'Abakaratika barenga 100, baturutse mu gihugu hose bafite imikandara kuva ku mukara w'umukara kugeza kubafite imikandara y'Ubururu.

Mu gutangiza aya mahugurwa Nduwamungu Jean Vianney uhagarariye ISKF Rwanda, akaba n'Umwarimu mpuzamahanga muri uyu mukino, yashimiye abakaratika bose bitabiriye aya mahugurwa,asaba abahuguwe ko ubumenyi bakuye muri aya mahugurwa bakwiriye kubusangiza abandi batabashije kwitabira  kugirango bose bajye ku rwego rumwe.

Abitabiriye aya mahugurwa bashimiye cyane ISKF Rwanda ku bumenyi yabahaye, basaba ko yazajya aba  inshuro nyinshi. Bashimiye kandi ubuyobozi bwa ISKF Rwanda ku bw'igitekerezo cyiza cyo kuzana abatoza b'abahanga  mu rwego rwo kuzamura umukino wa Karate Shotokan mu Rwanda, banabasaba ko bakomeza kubashakira amahugurwa menshi kuko bibazamurira ubumenyi. 

Muri aya mahugurwa kandi nk'uko abarimu bakuru muri ISKF Rwanda bagiye bigisha, bibukije cyane kugukora karate iri ku rwego rwo hejuru.

Aya mahugurwa akaba yari ayobowe n'abarimu bakuru muri ISKF Rwanda aribo Senzei Mukuru Nduwamungu Jean Vianney ufite Dan 5, Sensei Bugabo Amile ufite Dan 5, na Sensei Eric Mbarushimana ufite Dan 5.


Aya mahugurwa yitabiriwe n'abakarateka bagera kw'ijana baturutse mu ma club agera kuri 20

Muri aya mahugurwa kandi ISKF Rwanda yaboneyeho gushyikiriza abanyamuryango bashya Membership certificate zabo aho imaze kugira ama kipe 11 y' abanyamuryango ku buryo bwemewe n'amategeko

Mu gusoza abanyamuryango bakaba bamenyeshejwe ko andi mahugurwa azaba ku ya 03 Kanama 2024.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND