Hahishuwe ubuzima bwo mu buto bw'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro muri Uganda, Phiona Nyamutoro.
Patrick Apecu, Se wa Nyamutoro Phiona, yavuze uburyo
umukobwa we yagiraga inshingano ku muryango no ku bavandimwe be anaboneraho
guhishura ko Eddy Kenzo ari we mukunzi yagize wa mbere.
Yagize ati: ”Phiona nta wundi mukunzi yigeze
anyereka, umunsi yambwiraga ko afite umukunzi, namenye ko byari ibya nyabyo.”
Yavuze ko ubwo umukobwa we yamubwiraga ko afite
umukunzi, yakomeje kubigira ibanga kugera ubwo yamubazaniraga.
Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo Eddy Kenzo na Nyamutoro
bakoze ibirori bishingiye ku muco byabereye i Buziga.
Uyu muhanzi yatangaje ko mu minsi itari iya kure bazakora ibirori bisigaye by'ubukwe.
Se wa Nyamutooro yongera kuvuga kuri uyu mukobwa we ati: ”Yakuze
ari umwana uzi gufata imyanzuro nk’umubyeyi.”
Avuga ko nta mubyeyi ukwiye kwivanga mu by’urukundo
rw’umwana we ahubwo ko amahitamo ye ariyo aza mbere, icyo ababyeyi bafite gukora ari
ukuyaha umugisha.
Yavuze ko umukobwa we yakuze ari Umuyobozi kuko ari
we wafataga imyanzuro ikakaye n'ubwo afite basaza be.
Nyina wa Nyamutoro, Caroline Apecu na we yatangaje ko ari
iby’igiciro kugira umwana w’umukobwa umeze nka Nyamutoro.
Patrick Apecu yize muri Kaminuza ya Makerere, akora mu biro bya Minisitiri w’Intebe wa Uganda nk’Inararibonye mu birebana n’ubukungu. Yakoze mu myanya nk’iyo muri Minisiteri zitandukanye zirimo iy’Ubukerarugendo, Imari n’izindi.
Eddy Kenzo na Nyamutoro bateguje ibirori by'akataraboneka by'ubukwe bwabo
Se na Nyina ba Phiona Nyamutoro bagarutse ku buto n'ubuzima bw'urukundo bw'umukobwa wabo
TANGA IGITECYEREZO