FPR
RFL
Kigali

Ibyaranze ukwiyamamaza kw'Abakandida Depite ba FPR mu Turere turimo Musanze na Gicumbi-AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:29/06/2024 15:39
0


Abahanzi Muyombo Thomas wamenyekanye nka Tom Close, Rusanganwa Norbert wamenyekanye nka Kenny Sol, Juno Kizigenza, Intore Tuyisenge n'abandi, ni bo bataramiye abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kw'Abakandida-Depite b’umuryango FPR-Inkotanyi biyamamarije mu Turere turimo Musanze na Gicumbi.



Muri rusange, abakandida-Depite batangiye kwiyamamaza ku wa 21 Kamena 2024, mu rugendo rugamije kwiyegereza abaturage basobanura mu buryo burambuye imigabo n’imigambi yabo, ndetse n’ibyo biyemeza kuzabakorera ubwo bazaba bageze mu Inteko.

Kuri uyu wa 28 Kamena mu 2024, Ibikorwa byo kwiyamamaza kw'abakandida depite b’Umuryango FPR-Inkotanyi byakomereje mu Karere ka Musanze, ahiyamamarije umukandida depite Mpembyemungu Winifilda na Kandida Thèoneste.

Umwe mu Bakandida Depite ba FPR biyamarije mu Karere ka Musanze yabwiye abitabiriye iki gikorwa ati: "Kuri 15 mwese ibanga ku mutima, tuzatora Umukandida wacu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, dutore n'Abakandida Depite ba FPR-Inkotanyi."

Abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kw’Abakandida Depite b’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze, bavuze ko bashingiye ku mutekano aka Karere gafite ndetse n’ibikorwa by’iterambere bamaze kugeraho, biteguye kubashyigikira mu matora kugira ngo bazuzuze imyanya 80 y’Abadepite Nteko Ishinga Amategeko.

Musanze nk’Umujyi w’ubukerarugendo n’imyidagaduro, abahanzi batandukanye nabo basusurukije imbaga y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, bakomeza kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho. 

Abakandida depite b’uyu muryango kandi biyamamarije mu Karere ka Gicumbi. Hiyamamarije abakandida depite Muhayimana Liberathe, Ahishakiye J Damascene na Ndoriyobijya Emmanuel, biyamamarije kuri site ya Bukure.

Muhayimana Liberathe uri mu Bakandida Depite ba FPR-Inkotanyi biyamamarije mu Karere ka Gicumbi yagize ati: "Dushimishijwe cyane n'uyu mwanya muduhaye ngo dushimire Umuryango wa FPR-Inkotanyi, na Nyakubahwa Chairman wacu Paul Kagame, ku bikorwa by'indashyikirwa byo kubaka ubumwe, Demokarasi n'amajyambere mu Rwanda."

Yakomeje agira ati: "Itariki 15 biragaragara ko iri kubatindira, naho ubundi mwiteguye."

Mu Karere ka Rulindo ho hiyamamarije abakandida depite barimo Bitunguramye Diogène, Nteziryayo Siméon na Uwanyirigira Jeanette. Biyamamarije mu Murenge wa Tumba.

Kuri uyu munsi kandi abakandida depite b'Umuryango RPF Inkotanyi, Nyiramana Christine, Uwimana Rubura Modeste na Ndayambaje Theoneste biyamamarije mu Karere ka Burera mu Murenge wa Rugarama.

Muri Gakenke kuri site ya Busengo hiyamamarije abakandida depite, Nzamwita Dèogratias, Hafashimana Valens na Cyizere Josiane Abakandida b’Umuryango FPR-Inkotanyi bakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, mu gihe amatora azaba tariki ya 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu mahanga no ku wa 15 Nyakanga 2024 ku b’imbere mu Gihugu.

FPR-Inkotanyi yashinzwe ifite intego yo kurwanya imiyoborere mibi yaranze amateka y’u Rwanda no gukemura ibibazo byose biyikomokaho. Yaba urugamba rwa politiki n’urw’amasasu, byose byari bigamije kubohora u Rwanda ingoma y’igitugu kugira ngo hubakwe Igihugu cyubahiriza amategeko ndetse kikagendera kuri demokarasi, amahoro, umutekano, ubutabera ndetse n’iterambere.

Porogaramu ya politiki ya FPR-Inkotanyi igamije gukemura ibibazo bigoye bya politiki, ubukungu, ndetse n’ibibazo by’imibanire u Rwanda rwanyuzemo. Porogaramu ya politiki ya FPR-Inkotanyi ni: Ukugarura ubumwe mu Banyarwanda, Kubumbatira ubusugire bw’Igihugu n’umutekano w’abantu n’ibintu, Kubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi;

Kubaka ubukungu bushingiwe ku mutungo bwite w’Igihugu, Guca umuco wa ruswa, gutonesha, imicungire mibi y’umutungo w’Igihugu n’izindi ngeso mbi zijyanye na byo, Kuzamura imibereho myiza y’Abaturage, Guca burundu impamvu zose zitera ubuhunzi no gucyura impunzi, Guharanira umubano hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n’ubuhahirane, Kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Ubumwe, Umutekano, Iterambere n'ibindi byiza byinshi Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda nyuma yo Kubohora u Rwanda akanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bituma abanyarwanda benshi batangaza ko bazamushyigikira mu matora ya Perezida azaba kuwa 15 Nyakanga 2024 kuko bamufata nk'impano Imana yahaye u Rwanda.

UKO BYARI BIMEZE I MUSANZE MU KWAMAMAZA ABAKANDIDA DEPITE BA FPR

Tom Close na Kenny Sol nibo batanze ibyishimo ku banya-Musanze bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza Abakandida Depite ba FPR

UKO BYARI BIMEZE I GICUMBI MU KWAMAMAZA ABAKANDIDA DEPITE BA FPR












Juno Kizigenza na Intore Tuyisenge nibo basusurukije abitabiriye igikorwa cyo kwamamaza Abakandida Depite i Gicumbi


FPR-Inkotanyi ikomeje ibikorwa byo kwamamaza Abakandida bayo mu matora ya Perezida n'ay'Abadepite






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND