Umuhanzikazi uri mu bakomeye, Nirere Shanel yongeye gukora mu nganzo, ashishikariza Abanyarwanda gukomeza gushyigikira Perezida Paul Kagame, kubera ko ibikorwa amaze kubagezeho byivugira.
Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye nka ‘Atura’
muri iki gihe abarizwa muri Afurika y’Epfo nyuma y’igihe cyari gishize abarizwa
mu Bufaransa.
Yabwiye InyaRwanda ko mu gihe gitambutse yagiye mu nganzo
atekereza gukora indirimbo igaruka ku rugendo rw’u Rwanda nyuma y’imyaka 30
rubonye ubwigenge.
Nirere Shanel yavuze ko ahanga iyi ndirimbo, yashakaga
kwerekana ‘ibyo twagezeho mu myaka mirongo itatu ishize’ kandi ‘tubicyesha
ubumwe bwacu bw’Abanyarwanda’.
Hejuru y’ibi ariko kandi ashimangira ko ibyo u Rwanda n’Abanyarwanda
bagezeho, Perezida Kagame ari we nkingi n’urufatiro rwa byose.
Ni indirimbo ashyize hanze mu gihe Paul Kagame ahatanye mu
matora y’Umukuru w’Igihugu azaba tariki 15 Nyakanga 2024. Nirere Shanel avuga
ko iki gihangano cye kinashishiriza Abanyarwanda gushyigikira ‘uwatugejeje kuri
ibi byose’.
Ati “Iyi ndirimbo yerekana ko ibyo twagezeho mu myaka mirongo
itatu ishize, tubikesha ubumwe bwacu nk'abanyarwanda, n'Intore izirusha
intambwe iturangaje imbere.”
Arakomeza ati “Iyi ndirimbo kandi ishishikariza abanyarwanda gukomeza gushyigikira umuyobozi wacu Nyakubahwa Paul Kagame utugejeje kuri byinshi kandi tukaba twizeye ko azakomeza kutugeza kuri byinshi kuko imvugo ye ari yo ngiro. Intero ni "Dukomeze tumushyigikire, maze u Rwanda rutengamare"
Amagambo y'indirimbo yanditswe ndetse ishyirwa mu majwi na
Nirere Shanel, itunganywa mu buryo bw’amajwi (Audio) na Afrotronixx
Entertainment, itsinda ry’abavandimwe ‘Band’ bakomoka muri Côte d'Ivoire bakorera
muri Afrika y'epfo. Ni mu gihe yanononsowe na Madebeats.
Shanel avuga ko gukorana na bariya bavandimwe mu gutunganya
indirimbo ye byaturutse ku kuba bose babarizwa muri Afurika y’Epfo kandi bakaba
ari ‘abahanga’.
Ni gacye yagiye akorana na Madebeats mu ikorwa ry’indirimbo
ze, ndetse avuga ko kuba ari mu Bwongereza, we akaba abarizwa muri Afurika y’Epfo,
ariko bakaba barashoboye guhurira ku gihangano bigaragaza ko gushaka ari
ugushobora.
Ati “Gukorana na Madebeats uri mu Bwongereza byaranshimishije
cyane, byerekana ko kure y'amaso atari kure y'umutima kandi ko aho turi hose
tuzirikana urwatubyaye.”
Nirere Shanel yasohoye indirimbo ishishikariza Abanyarwanda
gushyigikira Paul Kagame
Nirere Shanel yavuze ko iyi ndirimbo yumvikanisha urugendo rw’imyaka
30 yo kwibohora k’u Rwanda
Nirere yavuze ko yakoranye na Afrotronixx Entertainment, mu
ikorwa ry’iyi ndirimbo kubera ko ari abahanga
TANGA IGITECYEREZO