Umuhanzi Nduwiman Jean Paul wamamaye nka Noopja yongeye kugaragara ku rubyiniro ataramira abarenga ibihumbi 200 bakoraniye kuri Sitade y’Akarere ka Rusizi mu gikorwa cyo kwiyamamaza k'umundida w’umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame.
Umunsi wa Gatandatu w’ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul
Kagame, wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024, waranzwe n’akanyamuneza
k’abanya-Rusizi bashimiye Paul Kagame wabasubije agaciro, akabafasha kwiteza
imbere n’ibindi bituma bazamutora ijana ku ijana.
Yabijeje ko azongera kubasura. Kandi ababwira ko umutekano
urinzwe ati "Ababyifuza guhungabanya umutekano na bo barabizi ko
ntaho bamenera. Ni yo mpamvu icyo basigarana ni ukutwifuriza inabi gusa.''
Kagame yasabye abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwe,
kuzahitamo neza ku itariki 15 Nyakanga 2024, ati “Icyo gikorwa tuzacyuzuze neza
hanyuma twe ari aba Rusizi, ari aba Nyamasheke, ari u Rwanda rwose twikomereze
amajyambere. Twikomereze ubumwe, dukomeze umutekano, hanyuma abanzi baganye.''
Yanabwiye urubyiruko ko rufite inshingano zo kurinda
ibyagezweho. Ati “Ntiwakubaka inyubako nziza nurangiza ngo wemere ko isenyuka
cyangwa isenywe n'undi uwo ari we wese.
Abarenga ibihumbi 200 nibo bari bakoraniye i Rusizi, ubwo
bari bamutegereje babyinaga ndetse baririmbaga indirimbo ziri mu Rurimi
rw'Amahavu avugwa n'abo ku Nkombo bavuga ibigwi Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul
Kagame.
Ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame, byanafashije
abanya-Rusizi kwihera ijisho abahanzi Bruce Melodie, Bwiza, Senderi Hit, Marchal Ujeku,
Noopja, Abasamyi ba Nkombo (Itorero), Nsengiyumva wamamaye nka Igisupusupu
afatanyije na Agnes, Chriss Eazy, King James ndetse na Knowless Butera babataramiye
binyuze mu ndirimbo zinyuranye zivuga ibigwi Paul Kagame.
Noopja yaherukaga gutaramira abantu mu 2022. Icyo gihe yari i
Burayi aririmbira mu gihugu cya Australia mu gikorwa cyiswe ‘Peter Drucker
Forum Event’ gisanzwe gihuza abanya-Burayi b’abashoramari. Icyo gihe yaririmbye
indirimbo ye yise ‘Ubuntu’.
Mu kwamamaza Paul Kagame, yaririmbye indirimbo ye yise ‘Niwe niwe tumutore’. Uyu muhanzi washinze Country Records yabwiye InyaRwanda ko kuririmba muri ibi bikorwa byaturutse ku rukundo afitiye Umukuru w’Igihugu. Ati “Hari hashize igihe ntaririmba, rero mu kwiyamamaza kwa Kagame nagombaga kuza kumushyigikira no kumugaragariza ko mukunda.”
Umuhanzikazi Butera Knowless ari kumwe na King James ku rubyiniro
Umuhanzi Nsengiyumva Francois wamenyekanye nka Igisupusupu yataramiye mu Karere ka Rusizi ku nshuro ye ya mbere
Umuhanzi Chriss Eazy uri mu rubyiruko rugiye gutora ku nshuro ya mbere, yataramiye i Rusizi
Umuhanzi akaba n'umushomari, Marchal Ujeku wamenyekanisha injyana ya ku Nkombo 'yataramiye mu rugo'
Umuhanzikazi Bwiza uri mu rubyiruko ruzatora ku nshuro ya mbere, amaze iminsi aririmba mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame
Umuhanzi Bruce Melodie wo muri 1:55 AM yisunze indirimbo ye 'Ogera' yakoranye na Bwiza yatanze ibyishimo
Umuhanzikazi Butera Knowless yongeye gutaramira i Rusizi nyuma y'igihe
Umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zitsa ku rukundo, King James ataramira abanya-Rusizi
Umuhanzi Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja yongeye gutaramira abaturage nyuma y'uko yabiherukaga mu 2022
Abarenga ibihumbi 200 bateraniye i Rusizi mu kwamamaza Pereza Kagame
KANDA HANO UREBE UKO IBIKORWA BYO KWIYAMAMAZA I RUSIZI BYAGENZE
TANGA IGITECYEREZO