Abakandida Perezida bagiranye ikiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye ariko iri kugarukwaho cyane ikaba ari iy’uburaya bwavuzwe hagati ya Donald Trump na Stormy Daniels.
Muri iki kiganiro cyabaye ku mugoroba wo kuwa 27 Kamena
2024, Stormy Daniels yaje mu ngingo zagarutsweho ubwo Biden yatangiraga kwereka
Trump ko adafite ubushobozi bwo kuyobora igihugu.
Biden yumvikanye agira ati: ”Umuntu umwe nzi uri kuri uru
rubyiniro ukurikiranyweho ibyaha bikomeye ni umugabo ndimo ndeba nonaha.”
Trump nk’umunyapolitike uzi imvugo yahise asubiza byihuse
adategwa ati: ”Ntabwo nigeze nsambana n’icyamamare muri filime z’urukozasoni.”
Mu busanzwe Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze
Ubumwe za Amerika yakurikiranweho icyaha cyo gutanga indonke agamije guhishira
ibimenyetso byo kuba yararyamanye na Stormy icyamamare muri filime z’urukozasoni.
Iki kiba ari cyo gikwasi gikomeye akomeje kujombwa na
mugenzi we ariko na we yibutsa kenshi Biden ko akuze dore ko muri manda ya
mbere y’uyu mukambwe yakomeje inshuro zitari nke kugaragara azengerwa ubundi
akagwa.
Impugenge za Trump zikaba niba yaba yiteguye gukomeza
kongera kuguma indi myaka 4 mu Biro bya mbere bikomeye mu bya politike ku isi
bya White House.
Donald Trump wifuza kongera kwisubiza ikuzo akongera
kuyobora Leta Zunze Umwe za Amerika afite imyaka 78 mu gihe Joe Biden wifuza
gukomeza kuyiyobora we afite imyaka 81.
TANGA IGITECYEREZO