Umuhanzi w'umunya- Tanzania, Diamond Platnumz uri mu bakomeye muri Afurika yatunguranye agaragaza ubutumwa yandikiye umunyamerika Jason Joel Desrouleaux [Jason Derulo] amusaba ko bakorana indirimbo.
Ni gacye
umuhanzi nk'uyu agaragaza inzira yanyuzemo kugira ngo abashe kugerageza gukorana
n'umuhanzi aba afata nk'icyitegererezo kuri we.
Mu ijoro ryo
kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, ni bwo Diamond yagaragaje ubutumwa
aherutse kwandikirana na Jason Derulo. Atangira ubutumwa abwira Jason Derulo ko
asanzwe ari umufana we ukomeye, akamusaba kumwemerere bakazakorana indirimbo.
Mu gusubiza,
Jason Derulo abwira Diamond ko yiteguye, akamusaba kumwoherereza umushinga w'indirimbo
yifuza ko bakorana.
Aba bombi
bigeze gukorana indirimbo n'ubwo yari iyo kwamamaza. Ku wa 3 Gicurasi 2018, uruganda
rwa Coca-Cola rwasohoye indirimbo "Colours" rwahurijemo Diamod na
Jason Derulo aho baririmba bumvikanisha impamvu nyinshi zo guhitamo ikinyobwa
cya Coca-Cola mbere y'ibindi.
Jason Derulo
ni umuhanzi ukomeye ku Isi, umwibuke mu ndirimbo zirimo nka ‘Stupid Love’
azwiho kugira ubuhanga bwihariye mu bijyanye no kubyina. Ibi byatumye akorana
indirimbo n’abahanzi bakomeye nka: Nicki Minaj, French Montana, David Guetta n’abandi.
Muri iki
gihe ari gukorana na Bayanni wo muri Nigeria mu ruegndo rwo gusubiramo
indirimbo.
Diamond
amaze iminsi mu Bufaransa aho yitabiriye ibirori bya 'Paris Fashion Week', aho
yahuriyemo n’abarimo Rema, Burna Boy, Tems, Uncle Waffles wo muri Afurika y’Epfo
n’abandi.
Asabye Jason Derulo gukorana indirimbo, nyuma y’uko ku wa 20 Kamena 2024, umunyamuziki Chris Brown yasohoye amashusho abyina indirimbo ‘Komasava’ ya Diamond.
Jason Derulo
ni umuhanzi w’umunyamerika wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye, asanzwe ari n’umwanditsi
w’indirimbo wagize uruhare muri nyinshi.
Ari mu
muziki kuva mu 2009. Ibihangno bye byamenyekanye birimo nka "Wiggle",
"Talk Dirty", "Want to Want Me", "Trumpets",
"It Girl", "In My Head", "Ridin' Solo", “Whatcha
Say" n’ibindi.
Ibihangano
bye byinshi yabikoze afashwa n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Beluga
Heights, ndetse iri jambo ryagiye ryumvikanamo kenshi mu ndirimbo ze. Beluga
Heights yashinzwe na J.R. Roterm.
Igihe cyarageze
Beluga Heights iba kimwe mu bice bigize ikigo cya ‘Warner Music Group’ bifasha
Derulo gukorera indirimbo ye yise "Whatcha Say" yasohotse muri
Gicurasi 2009.
Diamond
yasabye Jason Derulo ko bakorana indirimbo, ni nyuma y’uko bahuriye mu
kwamamaza Coca-Cola
Jason Derulo yabwiye Diamond ko yiteguye gukorana nawe indirimbo
Ubutumwa Diamond yandikiranye na Jason Derulo binyuze kuri Instagram
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WATCHA SAY' YA JASON DERULO
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KOMASAVA’ YA DIAMOND
TANGA IGITECYEREZO