RURA
Kigali

Noopja, Nzayisenga Sophia na Angel Mutoni mu begukanye ibihembo muri ‘African Music Academy’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/06/2024 9:21
0


Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja washinze Country Records na Country FM, umuraperikazi Angel Mutoni ndetse na Nzayisenga Sophia bari ku rutonde rw’abegukanye ibihembo bya “Africa Music Academy (AMA)” bigamije guteza imbere umuziki w’abanyafurika.



Byatanzwe n'iki kigo cyo mu Bufaransa kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024. Ni nyuma y’uko ku wa 15 Gicurasi 2024 bifashishije konti zabo bagaragaje abahataniye ibi bihembo.

Ni ibihembo bigamije gufasha abahanzi bo muri Afurika, aba Producer n’abandi bafite aho bahurira n’umuziki kugaragaza ibikorwa byabo ku ruhando Mpuzamahanga.

Ariko kandi bitegurwa mu rwego rwo kubashimira uruhare bagira mu guteza imbere abakiri bato biyumvamo impano y’umuziki. Abari bahatanye bashyizwe mu byiciro bitandukanye, hanyuma Akanama Nkemurampaka gahitamo uwahize abandi.

Ni ku nshuro ya mbere bitanzwe. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru bagaragaje ko, Angell Mutoni usanzwe ari umuraperikazi uri mu bakomeye yegukanye igikombe mu cyiciro cya ‘Authors’, Thasi Ponda wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nawe yegukanye igikombe cy’umwanditsi mwiza w’indirimbo (Composers);

Petit Miguelito wo muri Benin yegukanye igikombe cya ‘Interpreters’, Nzayisenga Sophie yegukana igikombe mu cyiciro cy’umunyamuziki, Noopja yegukana igikombe cya ‘Producer’ uhiga abandi mu Rwanda.

Mu gusobanura iki cyiciro Noopja yegukanyemo igikombe, bagaragaje ko ‘Producer’ atari umuntu utunganya indirimbo, ahubwo ni umuntu wagize uruhare mu guteza imbere abari mu muziki binyuze mu bikorwa yatangijwe n’ibindi. Ni mu gihe Lilian Escobar wo muri Colombi yegukanye igikombe cy’umujyanama mwiza (Manager).

Noopja yagaragaje ko yishimiye iki gikombe yahawe nka ‘Producer’ wagize uruhare mu kuzamura abahanzi batadukanye ndetse na ba Producer.

Aba bose batsinze bari bahatanye mu cyiciro cy’abahanzi bakomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) barimo: Angell Mutoni (Rwanda), Mike Kayihura (Rwanda), Bushali (Rwanda), Nzayisenga Sophie (Rwanda) Noopja (Rwanda) ndetse na Masudi Kandoro (Tanzania). Bushali na Masudi Kandoro nibo batabashije kwegukana igikombe.

Hanatanzwe kandi ibihembo byihariye ku bantu batandukanye. Abategura ibi bihembo bavuze ko buri wese watsindiye igikombe bazakimushyikiriza mu gihe kiri imbere nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akanama gategura ibi bihembo, Wally Badarou.

Ibi bihembo byatangijwe na Komite ibitegura mu 2014 ku ntego yo guteza imbere umuziki nyafurika mu buryo bwagutse, kuva ku mugabane wa diaspora, amateka ndetse n’igihe isi igezemo, bashyira umucuranzi nyafurika ku mutima.

Ni ibihembo bitangwa mu byiciro birimo: ‘Songwriters’, ‘Composers’, ‘Performers’, ‘Musicians’, ‘Executive Producers’ ndetse na ‘Managers’. Hanatangwa ibihembo byihariye mu byiciro bitatu: ‘Publisher Prize’, ‘Special Prize’ ndetse na ‘Memory Prize’.


Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja yegukanye igikombe cya 'Best Producer 2024' abicyesha uruhare yagize mu kuzamura urwego rw’abandi banyamuziki


Sophia avuka ku miryango yombi y'abakirigitananga yegukanye igikombe muri African Music Academy- Yahawe igikombe nka 'Best Musician 2024'


Umuraperikazi Angel Mutoni yegukanye igikombe nka 'Best Author 2024'


Bushali yari mu bahanzi bari bahataniye igikombe muri ibi bihembo

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'INGANZWA' YA SOPHIE NZAYISENGA


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'STEP IN LIKE' YA ANGEL MUTONI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND