Phiona Nyamutooro uheruka guhabwa umwanya w’Ubunyamabanga muri Minisiteri y’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro muri Uganda, yarashweho ubwo yari mu nshingano.
Kuri uyu wa 20 Kamena 2024 ni bwo hatangiye gucicikana
amashusho agaragaza Phiona Nyamutooro avuga ku isanganya yahuriye na ryo mu
kazi.
Uyu mugore ubwo yageraga kuri kimwe mu birombe bicukurwamo amabuye mu buryo bunyuranije n’amategeko mu Karere ka Rubanda, yarashweho n'abagizi na ba nabi, Imana ikinga ukuboko, ntihagira ubikomerekeramo.
Ibi byakozwe nk’uburyo ko kurwanya inzego za Leta zari zigeze ahakorerwa ibikorwa bitemewe. Gusa na none andi makuru avuga ko ari ubwiyahuzi.
Mu mashusho, abasirikare bari baherekeje Nyamutooro bumvikana babaza abarimo babarasaho bari bamaze gufata.
Umwe ati: ”Mufite ikihe kibazo kuba Minisitiri natwe twese
turi hano mugatinyuka kurasa, ni nde ubaha amabwiriza, ubundi mwitoreje ahagana hehe?”
Nyamutooro avuga ko abayobozi babo bashinzwe umutekano
ari bo bakwiye kubiryozwa ati: ”Baturashe, ntecyereza bahamagaye umukoresha wabo akababwira 'murase uwo ari wese uhagera'.”
Uyu mugore avuga ko atumva ukuntu bishoboka ko abantu
bo mu nzego z’umutekano zigenga batinyuka kurasa ku nzego za Leta.
Ati: ”Inzego z’umutekano zigenga bashaka kuturasa bahawe
amabwiriza, dukeneye kumenya ni nde ubayobora watanze amabwiriza yo kuturasa turi
mu kazi?.”
Yongeraho ati: ”Gusa birasekeje gusa muhamagare mumenye
abayobozi babo kuko ubundi ni bo bakabaye bafungwa.”
Mu minsi yashize ni bwo Nyamutooro wari usanzwe ari umudepite
mu Nteko Ishingamategeko n’umurwanashyaka ukomeye wa NRM ishyaka riri ku butegetsi
yahawe inshingano z’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ingufu
n’Amabuye y’Agaciro.
Icyo gihe hahise hamenyekana amakuru y'uko yari amaze igihe mu rukundo na Eddy Kenzo basezeranye kandi banafitanye umwana.
Umugore wa Eddy Kenzo yasabye ko abakora ibikora ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe babihagarika byihuseBatanu mu barashe ku mugore wa Eddy Kenzo bahise batabwa muri yombi
TANGA IGITECYEREZO