Mu gihe irushanwa ry’ubwiza rya Miss Uganda 2024/2025 ririmbanije, hari bamwe mu bakobwa bahatanye bakomeje guhabwa amahirwe menshi kurusha abandi yo kuba bakwegukana ikamba nyamukuru muri iri rushanwa.
Niba ukurikiranira hafi
imyidagaduro by’umwihariko ibijyanye n’amarushanwa y’ubwiza, urabizi neza ko
igihugu cya Uganda kiri mu rugendo rwo gushakisha umukobwa ugomba gusimbura
Miss Hannah Karema ku mwanya wa Nyampinga w’iki gihugu uzagihagararira kuva mu
mpera z’uyu mwaka kugeza hatowe undi mu mwaka utaha.
Kugeza ubu, abakobwa
bagiye batorerwa guhagararira abandi mu bice bitandukanye by’iki gihugu bari mu majonjora ya nyuma simusiga, aho bakomeje guhabwa inyigisho n’ibiganiro binyuranye mu gihe
abaturage ba Uganda ndetse n’abanyafurika muri rusange bategereje umunsi nyirizina w’ishiraniro.
Dore abakobwa bari
guhabwa amahirwe yo kwegukana ikamba kugeza ubu:
1.
Queen Prisca
Queen Prisca nawe
uherutse kwambikwa ikamba rya Miss Uganda West Nile, akaba yarasimbuye
Asibazuyo Jackie Celine wari wambaye iri kamba kuva mu mwaka ushize, ni umwe mu
bakobwa bakomeje kugaragarizwa igikundiro kiri hejuru mu irushanwa ryo
gushakisha Nyampinga wa Uganda rigeze ahakomeye.
2.
Gift Byamugisha
Gift Kamugisha wari
usanganwe amakamba abiri y'ubwiza harimo n'irya Nyampinga uberwa n'amafoto,
wambaye ikamba ryo guhagararira Intara y'Uburengerazuba mu marushanwa ya Miss
Uganda 2024-2025, ari mu bakomeje guhabwa amahirwe hirya no hino ku mbuga
nkoranyambaga.
3.
Nankabirwa Almighty Mercy
Nankabirwa Mercy nawe ni umukobwa usanzwe umenyerewe mu marushanwa y'ubwiza muri Uganda, cyane ko umwaka ushize yambitswe ikamba rya Miss Rotaract Uganda, akaba ari n'umwanditsi w'ibitabo.
4. Joane Nabatanzi
Joane Nabatanzi ufite umuryango ukora ibikorwa byo gufasha abatishoboye, ari mu bakobwa bakunzwe ndetse bakomeje guhabwa amahirwe muri Miss Uganda 2024.
5.
Lourine Winniefred Adyero
Adyero Lourine waciye agahigo ko kwambikwa ikamba rya mbere mu irushanwa rya Miss Uganda 2024-2025, ari mu bakobwa bakomeje gushyirwa mu majwi y’ushobora kwegukana iri rushanwa. Yatorewe guhagararira Intara y'Amajyaruguru, asimbura Desire Diana Amviko wari wambaye iri kamba.
TANGA IGITECYEREZO