Kigali

Ni abanyabirori! Igisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Ariel

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:17/06/2024 12:10
0


Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.



Izina Ariel rifite inkomoko mu rurimi rw’Igiheburayo risobanura ‘Intare y’Imana.’ Bigendanye n’inkomoko yaryo, izina Ariel rihabwa abana b’abahungu, mu gihe ab’abakobwa babita Ariela, Ariella, cyangwa Arielle mu rurimi rw’Igifaransa.

Muri Bibiliya, iri zina risigaye rihabwa abana b’ibitsina byombi rikoreshwa mu gusobanura Umujyi wa Yerusalemu.

Bimwe mu biranga ba Ariel:

Ba Ariel bakunda gukoresha impano zabo mu kuzana impinduka nziza ku Isi.

Bahorana akanyamuneza, ni abantu badapfa gucika intege kandi bishimira gutera abandi imbaraga mu buzima.

Ni abanyabirori, bazi gusetsa kandi bakunda kwitabwaho mu mbaga nyamwinshi.

Ariel buri gihe agaragara nk’ukiri muto ugereranije n’imyaka aba afite, kandi akunda imyenda myiza ndetse n’ibijyanye n’imikufi.

Akunda kwigenga no gufata inshingano.

Mu mirimo Ariel ashoboye harimo ubuhanzi, kwandika, gukina filime, gushushanya, gususurutsa abantu, ibijyanye n’ubukerarugendo, ubwarimu n’ibindi.

Bamwe muri ba Ariel bazwi:

Ariel Wayz: Umuhanzikazi nyarwanda uri mu bakunzwe muri iki gihe.

Ariel Sharon wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli

Ariel Lin: Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime ukomoka mu Bushinwa.

Ariel Pink: Umunyamuziki wo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ariel Meredith: Umunyamideli w’Umunyamerikakazi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND