FPR
RFL
Kigali

Kylian Mbappe yatangaje ko atazitabira imikino ya Olympic

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:16/06/2024 20:22
0


Kylian Mbappe uherutse gutangazwa nk'umukinnyi wa Real Madrid, yatangaje ko atazafasha u Bufaransa mu mikino ya Olympic nk'uko Real Madrid yabitangaje ko nta mukinnyi wayo uzayikina.



Mugihe muri iyi mpeshyi mu Bufaransa hateganyijwe imikino ya Olympic, Kapiteni Kylian Mbappe yatangaje ko atazitabira iyi mikino, afasha ikipe y'igihugu cye muri Olympic iteganyijwe mu mujyi wa Paris.

Mbappe yavuze ko byari nk'inzozi kwitabira imikino ya Olympic ari imbere y'abafana, gusa ntabwo byakuze kuko azaba ari umukinnyi wa Real Madrid kandi iyi kipe nta mukinnyi wayo uzakina iyi mikino.

Nyuma y'imyaka irindwi, Kylian Mbappe yatandukanye na Paris Saint-Germain ku buntu, ubu azakomezanya na Real Madrid yo muri Espagne.

Real Madrid yasabye ko abakinnyi bayo batazitabira imikino ya Olympic, kubera ko atari amarushanwa ategurwa na FIFA.

Ubusabe bwa Real Madrid, bwabangamiye cyane u Bufaransa, kubera ko bufite abakinnyi bakomeye batandukanye muri Real Madrid. Abo ni Aurelien Tchouameni, Eduardo Camavinga, kuri ubu hakaba hiyongereyeho na Kylian Mbappe.

 Kylian Mbappe yagize ati" Ndatekereza ko ikipe nzakinira yamaze gufata umwanzuro. Mudatekereza ko muzambona mu mikino ya Olympic.

"Namaze kugera mu ikipe nshya, kandi sinjye watangira mpabanya n'ibyo yiyemeje. Gusa nzaguma gushyigikira u Bufaransa bwacu.


Kylian Mbappe yatangaje ko atazitabira imikino ya Olympic izabera i Paris 


Real Madrid yasabye ko nta mukinnyi wayo uzakina Olympic kubera ko atari imikino itegurwa na FIFA 


Kylian Mbappe yamaze gutandukana na Paris Saint-Germain, ajya muri Real Madrid ku buntu 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND