RFL
Kigali

Lionel Messi yavuze ikipe azarangirizamo ruhago

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:12/06/2024 21:36
1


Umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Argentine, Lionel Messi yavuze ko azasoreza ruhago mu ikipe ya Inter Miami akinira yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ko nta gihe kinini asigaje agikina.



Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kamena 2024 ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru ESPN. Lionel Messi yavuze ko ikipe ye ya nyuma mu buzima bwe bw'umupira w'amaguru ari Inter Miami ndetse anavuga ko yamaze gukora byose mu buzima bwe ndetse ko yagowe no kuva i Burayi .

Ati" Inter Miami niyo izaba ikipe yanjye nyuma. Nakoze byose mu buzima bwanjye; nkunda gukina umupira. Ndyoherwa n'imyitozo n'imikino ya buri munsi. Yego, hari ubwoba buke ko byose birangira, buri gihe buba buhari. Byari intambwe igoye kuva i Burayi kuza hano muri Inter Miami ".

Yakomeje agira ati "Kuba twaratwaye Igikombe cy'Isi byaramfashije cyane, byamfashije kubona ibintu mu bundi buryo. Ariko ngerageza kutabitekerezaho nkagerageza kubyishimira. 

Ngerageza kubyishimira cyane kuko nzi ko nta gihe kinini nsigaje, rero mfite ibihe byiza mu ikipe, nkagira amahirwe yo kugira bagenzi   banjye  beza n'inshuti ku ruhande rwanjye.

Ndyoherwa n'ibihe byanjye mu ikipe y'igihugu, aho mfite n'inshuti nziza ndetse n'ibindi byinshi. Nishimira  utuntu duto nzi ko nzabura igihe nzaba mpagaritse gukina".

Mu mpeshyi y'umwaka ushize nibwo Lionel Messi yafashe umwanzuro wo kuva muri Paris Saint-Germain aho amasezerano ye yari yarangiye maze asoza urugendo rwe ku Mugabane w'u Burayi aho yari amaze imyaka 20, yerekeza mu ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Nyuma yaho abandi bakinnyi bagenzi be bakinanye muri FC Barcelona aribo Luis Suárez, Sergio Busquets na Jordi Alba nabo baje kumusangayo.

Kugeza kuri ubu amaze gutsindira Inter Miami ibitego 14 muri rusange gusa amasezerano ye azarangira mu mpeshyi y'umwaka utaha wa 2025.

Lionel Messi yavuze ko azasoreza ruhago mu ikipe ya Inter Miami 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ayabagabo pierre4 months ago
    Nkunda amakuru meza mutugezaho nubwo mbona rayon yacu igeze aharindimuka nzayigumaho





Inyarwanda BACKGROUND