Umupasiteri akaba n’umuvugabutumwa ukomeye cyane muri Congo, Pastor Marcelo Tunasi ari mu gahinda gakomeye ko kubura umufasha we witabye Imana nyuma y'imyaka irenga 18 babana nk'umugabo n'umugore.
Blanche Tunasi, umufasha
w’Umushumba Marcello Tunasi uyobora itorero ryitwa ‘La Compassion,’
yapfuye kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024. Biravugwa ko uyu mugore
yitabye Imana azize indwara y’umutima.
Blanche yitabye Imana asize
umugabo we, abana babo bane bari bamaze kubyarana, ndetse asigiye n’ishavu
rikomeye itorero ‘La Compassion’ yasengeragamo anahakorera umurimo w’Imana.
Marcello Tunasi, yitabye
umuhamagaro wo gukorera Imana mu 1996, aba Umushumba mukuru wa ‘La Compassion’ ikorera
i Kinshasa mu 1998. Mu 2009, nibwo yashinze icyitwa CREFM (Centre, d’Évangélisation, de
Formation et de Mission). Uyu akaba ari umuryango ushingiye ku ndangagaciro z’urukundo,
kwera, imbaraga, n’uburinganire mu Kristo Yesu.
Usibye imirimo ya gishumba,
Marcello ni umwanditsi w’ibitabo akaba n’umusemuzi ukunda ibijyanye n’ikoranabuhanga
ndetse no kwigisha. Yashinze imiryango ifasha imfubyi, abamisiyoneri n’abandi
irimo Marcello Tunasi Ministries (MT), Noyau Compassion International (NCI) na CSM
(Compassion School of Ministry).
Yanditse ibitabo ndetse
agira uruhare mu gukosora byinshi. Yaje gushakana na Blanche Odia Kandolo,
umugore umwe rukumbi basezeranye none akaba amusigiye abana bane aribo; Oracle,
Shukrani, Shiphra na Thabiri.
Pastor Marcello Tunasi ari mu gahinda ko kubura umugore we
Ni umuvugabutumwa wamamaye cyane kuri televiziyo zo muri Congo
Biravugwa ko yazize indwara y'umutima
Amusigiye abana bane
TANGA IGITECYEREZO