Kigali

Bazi gusetsa! Igisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Brianne

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:12/06/2024 15:31
0


Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.



Izina Brianne, risobanura uwashyizwe hejuru cyangwa umunyacyubahiro. Rihabwa umwana w’umukobwa, iyo ari umuhungu bamwita Brian.

Bimwe mu biranga ba Brianne:

Brianne ni umuhanga aho ava akagera, uzasanga azi ibintu, avuga iby’ingenzi ntabwo apfa kuvuga ibyo abonye.

Ni umuntu buri wese agirira icyizere akaba yamusangiza ubuzima atagombye kuba yari asanzwe amuzi.

Ni umukobwa w’uburanga, uhora akeye, uzi gusetsa kandi w’igikundiro.

Ni umuntu wita ku bandi akaboneka igihe bamwitabaje uko ikibazo cyaba kimeze kose.

Iyo ari umuyobozi, Brianne abonera umwanya buri muntu wese kandi akamugeraho akamwumva akanamufasha.

Ikintu cyose akoze, agishyiramo umwete n’imbaraga niba ari icyiza agikora cyane kandi niyo ari kibi nabwo ni uko.

Akunda kugaragara, kwitabwaho no gushimwa n’abandi.

Ku bijyanye n’urukundo, arafuha umuntu bakundana ntaba yifuza kumubonana n’abandi kuko birabateranya.

Bamwe mu byamamare byitwa Brianne:

Brianne Esther Gateka: Umu-Deejay akaba n'umunyamakuru uri mu bakunzwe mu Rwanda.

Brianne Berkson: Umukinnyikazi wa filime wo muri Amerika.

Brianne Desa: Umukinnyi w'umupira w'amaguru muri Canada.

Brianne Nicole Howey: Umukinnyi wa filime w'icyamamare muri Amerika.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND