Umuramyi ubarizwa mu Itorere rya Adventiste du 7eme Jour, Sanze Eleda yashyize hanze ishimwe yanyujije mu ndirimbo nshya "Ikibatsi" isobanura akari ku mutima we wanyuzwe n’imirimo ihambaye Imana ikora.
Ishimwe rigari rimuri mu mutima ni ryo ryamuteye gushyira hanze iki gihangano yanditse, nyuma yo gukorwa ku mutima n’ibitangaza Imana ihora imukorera
ikamuremera ibihe byiza by’agatangaza.
Iyi ndirimbo ye nshya igizwe n’ishimwe rye, ikaba inkomezi ku bantu bose banyuzwe n’ubushobozi bw’Imana. Aterura agira ati “Mu mutima wanjye hasohokamo
ikibatsi cyuje amarira y’ibyishimo. Reka ishimwe ryanjye rikubere umubavu
uguhumurira neza”.
Uyu muramyi ushima iyamuhamagariye kuyikorera yagize
ati “Nje kugushima Mana we, nje kukuramya Data ku bw’imirimo yawe, ibyo udukorera
birenze ubwenge bwacu ntawabirondora. Imirimo yawe irahambaye ku bo waremye”.
Mu kiganiro n’uyu mugore wamaramaje gutambutsa
ubutumwa bwiza mu ndirimbo, yatangarije InyaRwanda ko hari byinshi yakiriye mu
buzima bwe bivuye mu biganza by’Imana, ndetse akaba umwe mu bakozwe ku mutima n’urukundo Nyagasani akunda abana be.
Ati “Nakozwe ku mutima n’ubugira neza bw’Imana,
ndetse n’urukundo ikunda abana bayo ibaguyaguya, ikanabagaruza ineza”.
Amashusho y’iyi ndirimbo agiye hanze nyuma y’imyiteguro
arimo yo kwibaruka umwana we wa gatatu. Mu byamuteye gutambutsa
ishimwe harimo no kuba agiye kwibaruka ndetse atirengagije byinshi yagezeho mu buzima n’umuryango
we.
Eleda ni umugore ukomeje kuzamuka mu mwuga we w’ubuhanzi
bw’indirimbo, ari na ko akebura abizera Imana kuba mu bikari byayo,
kuko ari ho honyine bafite ubuhungiro bwo kwihisha imibabaro y’iyi Isi.
Sanze Eleda yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi ziramya
Imana zirimo "Komera ku masezerano", "Ibisharira", "Irumva", "Wa munsi", "Nibyo
irabikora", "Nijye ubivuze", "Ihorere Rwanda" n’izindi.
Ashimira byimazeyo abamuba hafi mu buhanzi bwe n’abagira uruhare mu kuzamura impano ye y’uburirimbyi kandi bakamufasha kubisakaza ku bandi batuye mu bice bitandukanye mu Rwanda no hanze yarwo.
BANA NA SANZE EREDA MU NDIRIMBO "IKIBATSI" IGARAGAZA UMUTIMA USHIMA
TANGA IGITECYEREZO