RFL
Kigali

Tems yongeye guca agahigo kuri Spotify

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/06/2024 8:20
0


Umuhanzikazi Tems ugezweho muri Africa, umaze iminsi micye asohoye album ya mbere yise ‘Born In The Wild’, yamuhesheje guca agahigo ku rubuga rw’umuziki rwa Spotify.



Temilade Openiyi umaze kwamamara mu muziki nka Tems ukomoka muri Nigeria, yamaze kumurika umuzingo we wa mbere ‘Born In The Wild’ ku ya 7 Kamena 2024, Tems yakoze amateka yo kugira abantu bumvise ibihangano bye kuri Spotify umunsi umwe.

Ku munsi wa mbere ku ya 7 Kamena 2024 uyu muzingo ugisohoka, waraye urebwe n’abasaga Miliyoni 5.33, aba umuhanzikazi wa kabiri ubikoze, nyuma ya Ayra Starr wigeze kumvwa n’abagera kuri Miliyoni 6.3 ku munsi wa mbere agishyira hanze umuzingo we yise “The Year I Turned 21”.

Icyakora, ku wa Gatanu uyu muzingo wa Tems waje gukora agahigo nyuma yo kumvwa n’abagera kuri Miliyoni 8, aba umuhanzikazi wo muri Nigeria ubashije kumvwa n’abantu bagana gutyo umunsi umwe.

Tems yaciye agahigo ko kugira abantu miliyoni 8 bumvishe album ye ku munsi umwe gusa

Kuva yakora ibigwi ku rwego mpuzamahanga mu 2021 abikesheje uruhare rwe mu ndirimbo ya Wizkid yitwa 'Essence', Tems yabaye umwe mu bahanzi bakomeje gukura  cyane ku isi.

Uwo muzingo we wa mbere wari utegerejwe cyane 'Born In The Wild' uriho indirimbo 18 harimo n’izo yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Asake n’umuraperi  J Cole.

Album nshya ya Tems ikomeje kwitwara neza kuri Spotify






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND