Umuramyi Bikorimana Emmanuel ukoresha amazina ya “Bikem wa Yesu” mu muziki, yashyize hanze indirimbo yumvikanamo amagambo ashishikariza abantu kuyoborwa n’Imana mu buzima bwa buri munsi ndetse bakayikurikira.
Amwe mu magambo y'isengesho muri iyi ndirimbo
aragira ati: "Ndashaka kuyoborwa nawe Mwami, ndashaka ko unjya imbere
nkagukurikikira kuko ngiye imbere ntaho nashyika, nungenda imbere nzagera iyo
njya neza”.
Ubwo yaganiraga na
InyaRwanda, Bikem wa Yesu yakomoje ku cyamuteye guhanga iyi ndirimbo. Ati: "Nari ngamije kwegereza benshi Nyagasani bakayoborwa nawe kuko uwahisemo
kwiyobora ayoba inzira".
Ati “Impamvu iyi
ndirimbo nayise “Nyobora” ni uko nasanze muri uru rugendo rwo kujya mu ijuru,
bibaye ari icyifuzo cy’umuntu ku giti cye byaba byiza, gusa biragoye ko
yabyishoboza, ndetse ni na ko bimeze no mu buzima busanzwe, tuba dukwiye
gushyira Imana imbere mu byo dukora byose ikadushoboza”.
Bikem yatubwiye ko bidahindutse, ateganya gukora igitaramo muri Nzeri 2024, amatariki
n'aho kizabera akaba azabimenyesha abakunzi be mu minsi iri imbere.
Yasabye
abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana gushyigikira abahanzi b’indirimbo
zihimbaza Imana, kuko baba babakeneye yaba mu buryo bw’amasengesho, n’ibifatika kugira ngo bakomeze bamamaze ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Umuramyi Bikem yasabye kuyoborwa n'Imana
Bikem wa Yesu uvuka mu karere ka Rusizi mu muryango w’abana icumi, avuga ko
kuririmba yabitangiye ari umwana muto cyane. Avuka mu muryango
w'abatambyi, kuko se witabye Imana yari Pasiteri mu itorero ADEPR, ndetse
n'abavandimwe be bamwe bakaba ari abaririmbyi, abandi nabo bakaba bakora imirimo
y’Imana.
Bikem wa Yesu ni
umwarimu w’umuziki, akaba yigisha abantu gucuranga Guitar ndetse na Piano, aho
avuga ko amaze gufasha abantu benshi cyane kumenya gucuranga ibyo bicurangisho.
Uyu musore iyo muganira
akubwira ko umuziki ari igice kinini kigize ubuzima bwe, aho avuga ko intego
nyamukuru afite ari ukwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo, abantu bakaronka
ubugingo buhoraho.
Arasaba buri
wese uri mu nzira ijya mu ijuru kuyoborwa n'Imana ikamubashisha
gutsinda ibishuko n'imitego ya satani
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NYOBORA" Y'UMURAMYI BEKAM
TANGA IGITECYEREZO