Kigali

Nkore iki? Umugore wanjye aransuzugura kubera imibonano mpuzabitsina

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:7/06/2024 14:01
1


Yarize ayo kwarika avuga inkuru y’urugo rwe asaba inama y'uko yakwitwara ku mugore we umuhoza ku nkeke batari kuvuga rumwe kubera uburyo bakoramo imibonano mpuzabitsina banoza amabanga nk'abashakanye.



Aba bombi bahuriye mu kabari barasangira barizihirwa batangira kubaka umubano ari nako baryamana nk’umugore n’umugabo, nyuma bahitamo kubana kuko n’ubundi byasaga nabyo.

Barashyingiranwe kandi n’urukundo ruhari, bashaka kwimara umunaniro bakajya mu kabari bose dore ko banywa inzoga, bagataha binejeje, gusa mu munaniro wose umugore akanga ko umugabo aryama badateye akabariro.

Umugabo yaje gusanga umugore we akunda imibonan mpuzabitsina ku rwego adashoboye kumwihanganira, kuko uko iminsi yiyongeraga babana, nibwo yaje kubivumbura kuko, yahoraga amubwira ko atari yanyurwa.

Uyu mugore akunda kuba yarakaye kenshi akabwira umugabo we ko agishaka gukora imibonano mu gihe umugabo we aba yumva yamaze kunanairwa ndetse akeka ko n’umugore yanyuzwe.

Uyu mugabo yicaje umugore we amubwira ko amaze kumurwaza umugongo kandi ko bakwiye kwiha igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, aho kwirirwa muri ibyo nkaho ariko kazi. Uyu mugore yabaye umunyakuri abwira uyu mugabo ko burya bamenyanye yicuruza yaramenyereye kuryamana n’abagabo benshi mu gihe kimwe ariko akabikora ashaka ubuzima, gusa bikaza kumugira imbata z’ubusambanyi.

Uyu mugabo yahise abona ko kutamuhaza bizatuma amuca inyuma nubwo atabimubwiye, ndetse abona bigoye guhaza umugore we bitewe n’ubushobozi bwe azi.

Asaba inama z’uko yabana n’umugore we neza adasenye kandi akamuhaza muri iki gikorwa.

     





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jim5 months ago
    Ahubwo nawe nuce ushirako umuremera none ugirente



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND