Umuramyi Gisa Claudine yashyize hanze amashusho y’indirimbo nkomezi iva imuzi ibitangaza bya Nyagasani biza nk’ubutabazi nyuma y’amagorwa yibasira ubuzima bwa muntu.
Gisa Claudine ukomoka mu Karere ka Musanze akaba umwizera wa ADEPR, yashyize hanze ubutumwa yanyujije mu ndirimbo “Komera” akomeza benshi bananijwe n’ibigeragezo baterwa n’umwanzi satani, abibutsa ko Imana ibumva kandi ko igiye kubatabara ku gihe gikwiye.
Ni ubutumwa budasanzwe muri iki gihe aho benshi babuze ikibahumuriza, amarira akabarusha imbaraga kubera kwihebeshwa n’ubuzima bw’Isi, ariko yibutsa abizera ko badakwiye kuyoba inzira, ahubwo bakwiriye kwiringira Imana idahana abayisanga.
Amwe mu magambo ayikubiyemo agira ati “Nubwo ubona ubuze ubutabazi ukibwira ko birangiye, komera wiyoba inzira hari
Imana itajya ishoberwa, nubwo nshuti ubuze uko ugira, iburyo n’ibumoso ari
imisozi, komera ukomeze usenge hari Imana itajya ibura inzira.
Ati “Mu ijoro ry’umubabaro aho ni ho
yansanze. Igihe nari nshobewe ni Yesu wanyeretse inzira. Yarankuruye n’ijwi
rirenga, andi majwi yose araceceka, iminsi mibi yari insatiye ayihinisha umushitsi,
maze afata ibyampigaga abikubira hamwe, ampanagura ku maso ampa indirimbo y’ishimwe."
Mu kiganiro na InyaRwanda, uyu muramyi yatangaje ko Yesu ahora hafi y’abana be bumva babuze inzira. Ati “Yamfashe ibyampigaga abikubira hamwe, ampanagura amarira ku maso ampa indirimbo y’ishimwe."
Gisa Claudine wihebeye umuramyi Aline Gahongayire avuga ko ibihangano bye byamubereye urugero fatizo mu buhanzi bwe
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO KOMERA YA GISA CLAUDINE UHUMURIZWE
TANGA IGITECYEREZO