Uyu mugani baca ngo "Yarezwe Bajeyi". Wakomotse kuri Bajeyo ba Sharangaborya Rujugira wa Mazimpaka ahayingayinga mu mwaka w'i 1700. Bawuca iyo babonye umwana ndetse n'umuntu mukuru wipfayonza gitesi, nibwo bavuga ngo yarezwe bajeyi.
Kuba
bivugwa ko igiti kigororwa ari gito ni ikigaragaza ko umuntu wamaze gukura
bigoye kumuha no kumwigisha ikinyabupfura no kugendera ku ndangagaciro zimuha
umurongo muzima umuyobora mu buzima bwe bwa buri munsi. Uyu mukobwa wakuze
yiyobora adahabwa uburere agaragaza imyitwarire idasanzwe mu rukundo
Abagabo
bakunze kuvuga ko urugo ruba rwiza cyane iyo umugore azi ubwenge ndetse yitwara
nk’uwarezwe, ndetse bakavuga ko bibereka ko n’abo bazabyara bazabona uburere
dore ko umugore ariwe ubana n’abana kenshi kuruta umugabo. Abandi bavuga ko
bigoye kurera neza nawe utararezwe neza!.
Dore
ibizakwereka ko umukobwa mukundana atarezwe na buhoro:
1.
Kugusubiza
byihuse
Abagore
bose bazi ubwenge bazi neza ko igitsina gabo bagomba kubahwa aho bava bakagera,
ndetse umugore akwiye kububaha n’igihe bari mu makosa, bagakosorwa mu buryo
bubigisha mu guca bugufi.
Umugore
cyangwa umukobwa ufite ikinyabupfura ntahangana n’umugabo igihe aza avugira
hejuru cyangwa atongana cyangwa abaza ibintu runaka, ahubwo asubizanya ineza.
Batangaje ko, umukobwa cyangwa umugore witwara utya agaragaza ko atigishijwe
kubaha abagabo mu bwana cyangwa ko ntabyo yabonye iwabo.
2.
Kwiriza
igihe yakosheje
Ababyeyi
ba kera bavuga ko iyo birizaga babajijwe ikosa, bahitaga bakubitwa batari
bisobanura, bazira kurizwa n’ubusa. Kurira bishobora gukorwa n’igitsina gore
bashaka guhunga ikosa bakoze, kuko abagabo batifuza kubabaza abo bakunda,
akarira mu rwego rwo kumushuka kugira ngo ahagarike kumubaza ibyo yakoze
bidafututse.
Umuntu
kandi ashobora kurira kubera arengana cyangwa adashobora kwisobanura nk’uko
bikwiye, bitewe n’uburemere bw’ibyo abazwa, akumva atabikora bikomeye kuri we
akaba yarira. Buri mbyeyi muzima atoza umwana kutarizwa n’ubusa ahubwo
akamutoza kumenya gusobanura ibyo ashaka kuvuga bitanyuze mu kurira.
Iyo
umubaza akiriza, aho gusobanura, uba ukwiye kwibaza impamvu y’amarira niba
utamukubise, yamara guceceka ukongera ukamubaza kugeza ubonye igisubizo cy’ukuri.
3.
Kuvuga
ko inshingano zamunanaiye
Gufata
inshingano bijyana n’ubushobozi ufite bwo kuzisohoza, nyamara bamwe mu bakobwa
cyangwa abagore, bavuga ko zabananaiye, ndetse ko batamenyereye kuvunika ahubwo
ko bashaka kubireka bakiberaho batavunika.
Biragoye kujya mu rukundo n’umuntu nk'uyu, ukuze ariko yitwara nk'abana bato bakibyiruka. Kugorora umuntu ukuze bizamo ihangana, ahubwo bisaba kumureka ugashaka uwarezwe, cyangwa ukiga kubana nawe akugaraguza agate.
Ni byiza gutanga uburere ku bana bakiri bato ndetse bigatekerezwa buri munsi. Abana b’abakobwa bo batozwa kuzubaka ingo bakiri bato, kuko ibyo atigishijwe na nyina biragoye ko yabyigishwa n’abandi.
Umukobwa mukundana ukwiye kwita ku myitwarire agaragaza kuko ni nayo azagaragaza mu rugo
Source:
Marriage.com
TANGA IGITECYEREZO