Ababyeyi ni impano ikomeye mu buzima bwacu ndetse inama zabo n’imyanzuro bafata igira uruhare mu mikurire y’umwana, ibyo bikarangira iyo umwana yamaze gukura atangiye kwitekerereza, nubwo bamwe bakomeza gutekererezwa n’ababyeyi
Ababyeyi
b’umusore cyangwa b’umugabo bakunze kugongana n’umukunzi kubera gukomeza
kugengwa cyangwa kuyoborwa n’imyanzuro ya nyina kandi yaramaze gukura cyangwa
kugira inshingano.
Abamaze
gushinga ingo bavuga ko umugabo ukomeza kumena amabanga y’urugo abwira nyina
aho kugisha inama umukobwa cyangwa umugore we biba ikibazo hagati bigateza n’ihangana
mu muryango.
Igitsina gabo
bakunze kuba cyane inshuti za ba nyina. Ariko umugore wageze mu rugo rwe ntaba
yifuza ko nyirabukwe yivanga mu kubaka urugo rwe, kuko yibona nk’uwasuzuguwe.Bihinduka
ikibazo kitoroshye igihe umugabo ananiwe kugenzura amarangamutima ya bombi no
kumenya ko yabaye umugabo agomba kwitekerereza atabajije nyina.
Bamwe mu bagabo bameze batya, igikomye cyose bajya kuregera ba nyina, umugore batahuza akabwira nyina, imishinga ye akayibwira nyina mbere y'umugore, rimwe na rimwe umugore akabona bimwe byabaye atazi ibyaribyo, umugabo akaba yabwira umugore ko icyo bagiye gukora kitaba batarabaza nyina umwanzuro.
Iki kintu kibabaza umugore wese wacyumva, bamwe bakaba bakubona nkaho nta mugabo ukurimo cyangwa ufite ikibazo.
Dore
uko wabana n’umugabo uteye utya:
1.
Muganire
Ibi
biganiro byanyu bigomba gushingira ku kuzuza inshingano no kumenya impamvu
atakubwira ibyo yifuza akajya kubwira umubyeyi we. Wenda ashobora kubona
utihagije mu kumuha ubufasha akeneye akaba yakwifashisha nyina kuko nta mutwe
umwe wigira inama.
2.
Mwereke
ubushobozi mu kwitekerereza
Umugore
wahuye n’iki kibazo ntabwo aba abonye akanya ko kwisaza no kujya kuvuga hanze
ibibi bikorwa n’umugabo we, gusa n’akanya ko kwigaragaza ko inama umugabo
agisha iwabo nawe wayitanga, bigakorwa hatabayeho guhangana.
3.
Irinde
gusuzugura nyina
Abagore
bamwe bahita barema urwango n’amakimbirane hagati yabo na banyirabukwe bakavuga ko, bivanga mu ngo z’abana babo,
nyamara bituma umugabo arushaho kubona impamvu zizatuma anakureka.
Abahanga
mu gukemura ibibazo no gutanga ubujyanama ku mibanire bavuga ko, ikosa ridakosorwa
n’irindi. Banavuga ko, ikosa wakorewe ridakwiye kuguhungabanya ushaka
kwirwanirira, ahubwo ko rikosozwa ineza no kugaragaza nk’umunyambaraga
wihanganira ibyo bibi.
4.
Kubaza
umugabo impamvu imutera kwizera nyina kukurusha
Buri wese aca mu buzima butandukanye n’ubwundi, ndetse abashakana cyangwa
abakundana bahura bakuze ku buryo batamenya iby’undi keretse igihe baganirijwe
bakababwira.
Nyamara umuntu ashobora gukora ikosa kenshi bitewe n’impamvu itazwi, niyo mpamvu ari ngombwa kwicaza uwo mukunzi wawe ukamubaza ibyo akora n’amaherezo yabyo mu ijwi rituje, adatukwa, adacyurirwa cyangwa ngo yibutswe ko ntacyo yimariye uretse gufashwa na nyina. Kwa kundi umugore ashobora kumubwira ati "Jya kubaza mama wawe", ibyo ni igitutsi mu yandi magambo cyangwa agasuzuguro.
Abantu
benshi bizera umutekano bahabwa n’ababyeyi babo kuko batekereza ko batabagira
inama mbi, nyamara ababyeyi bagera igihe bagasaza cyangwa bagakura ku buryo
badasobanukirwa ibigezweho bityo inama zabo zikaba zitakwishimirwa n’abato bose.
N.B:
Irinde kubwira nabi umugabo wawe kubera agendera ku nama za nyina umubyara,
ahubwo umenye impamvu wowe nta gaciro uhabwa cyangwa ngo uhabwe amahirwe yo
gufata imyanzuro mu rugo rwawe.
TANGA IGITECYEREZO