Kigali

Kuruma umunwa ni ikimenyetso mpuruza ku ihungabana - Ubushakashatsi

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:5/06/2024 12:02
0


Umunwa ni inyama yoroshye cyane ku mubiri wa muntu benshi bakaba bagira akamenyero ko kuwuruma mu buryo batazi, nyamara bihuye cyane n’ibyo bari gucamo.



Kuruma umunwa bishobora kuba ingeso ishobora kwitwa indwara bitewe no kubikora cyane bikagira ingaruka mu buryo bugaragara no mu buryo butagaragarira amaso y’abantu.

Medical News Today itangaza ko kuruma umunwa bamwe babikora nk’ikimenyetso cy'uko bafite ubwoba, umunaniro ukabije, agahinda, kudatuza mu ntekerezo n’ibindi.

Bavuga ko kuruma umunwa by’akamenyero bigaragaza ikibazo mu ntekerezo cyangwa kujya kure utekereza ibintu bikurenze, mu gihe bamwe babikora kubera kubura ibyishimo muri bo, bakaruma umunwa kubera kubura umwanzuro.

Bivugwa ko kuruma umunwa bishobora guhinduka uburwayi bugaragarira buri wese, umuntu akajya yasama buri kanya akaruma umunwa we, ndetse n’igihe yikomerekeje ntabimenye.

Umunwa ni igice cyoroshye ku buryo kuwukubaganya buri kanya uwuruma bishobora gutera kuwukomeretsa, kubyimba, guhindura ibara nk’umutuku, n’ibindi birimo kuwumenyereza guhora utose utawutosa ugashishuka.

Basobanura ko kuruma umunwa bishobora guterwa no kuba amenyo y’umuntu ataringaniye cyangwa ahengekeranye cyane, ibyo bigatuma umuntu yiruma atabizi cyangwa akanabikora abishaka kubera amenyo amubangamiye mu kanwa.

Abantu babaye imbata zo kuruma umunwa bivugwa ko byatewe n’intekerezo zikomeye bagize bakananirwa guhangana nazo ndetse bamwe bakagira agahinda mu mitima yabo bananiwe gusohora, cyangwa abandi bagira ihungabana batewe n’ibihe banyuzemo, ariko nyuma bakabura inzira zibomora.

Akenshi abantu benshi bari gutekereza kure cyangwa bahanganye n’intekerezo zitoroshye bagaragaza ibimenyetso bitandukanye nko kwifata ku gahanga, kwitangira itanga, gutangira akananwa,kwishima ku ruhu cyangwa mu mutwe, gufunga amaso ukoresheje intoki ebyiri z’ikiganza.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2014 buvuga ko abantu benshi baruma umunwa ntacyo barwaye bikabaza mu ntekerezo bagahita bawuruma cyangwa abandi bakawurigata buri kanya. 

Bwanatangaje ko abana bari hagati y’imyaka 11 na 14 bakunze kuruma umunwa kubera imyaka baba bagezemo irimo kugira isoni nyinshi, kudasobanukirwa n’impinduka ziri kubabaho n’ibindi.

Banatangaza ko buri wese akwiye kwirinda gushinga amenyo ku munwa kuko biwangiriza cyangwa ugahura n’ibindi bibazo by’uburwayi. Abafite ikibazo cy’amenyo bakwiye kujya kwisuzumisha akaringanizwa birinda ko yakwangiriza umunwa wabo.

Abo byahindutse uburwayi kubera ibihe banyuzemo basabwa kuganiriza abaganga bakbabwira uko biyumva n’ibyabbayeho, bityo bagafashwa kurenga ibyo bihe. Kuruma umunwa ntabwo ari ikintu cyo kumenyera buri munsi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND