Ukwezi kwa Gicurasi kwamaze kuba amateka, kwaranzwe n’umuziki uri hejuru aho abahanzi nyarwanda bagiye bakora mu nganzo bagashyira hanze indirimbo zikoranye ubuhanga kandi zinogeye amatwi ku buryo nta munyarwanda wavuga ko yigeze yicwa n’irungu.
Mu kwezi kwa Gicurasi
hagiye humvikanamo impinduka zidasanzwe mu muziki nyarwanda, aho abahanzi bamwe
bari bamaze igihe kirekire batumvikana bagiye bagarukana imbaraga, abandi
bagaserukira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga n’utundi dushya twinshi.
Mu ndirimbo amagana
zagiye ahagaragara mu kwezi gushize, InyaRwanda yaguhitiyemo 15 gusa zasohotse
zikanyeganyeza imbuga, zigacurangwa hirya no hino mu tubari ndetse n’ahandi
hahurira abantu benshi.
1. Molomita – Gad ft Nel Ngabo & Kenny Sol
Ni
ubwa mbere Kenny Sol na Nel Ngabo bahuriye mu ndirimbo nyuma y’imyaka irenga
itatu buri umwe ari mu kibuga cy’umuziki; ni ibintu bagezeho bigizwemo uruhare
na Nshimiyimana Gad [Director Gad] usanzwe utunganya amashusho y’indirimbo wabahurije
mu ndirimbo “Molomita”.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwnada, Director Gad yavuze ko yagize igitekerezo cyo
guhuriza mu ndirimbo aba bahanzi bombi, kubera ko ari abahanga, kandi yabonaga
ko ubumwe bw’abo bwatanga umusaruro ushimishije mu rugendo rw’umuziki.
2. Ni Danger Remix – Bwiza ft Danny Vumbi
Mu
mpera za Gicurasi, nibwo Umuhanzikazi Bwiza yisunze Danny Vumbi basubiranamo
indirimbo ‘Ni Danger’ yaciye ibintu mu myaka ya za 2015 kugeza mu 2018
biturutse ku magambo ayigize yari agezweho muri icyo gihe.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Danny Vumbi yavuze ko iyi ndirimbo igaragaza ishusho ye
iyo uyivuze’. Ati “Umuntu wese ukurikiranira hafi umuziki Nyarwanda abona isura
ya Danny Vumbi. Ni indirimbo yabaye ikimenyabose imfungurira amayira mu ruhando
rwa muzika.”
Yavuze
ko yahisemo kuyisubiramo ayikoranye na Bwiza, kubera ko ari ‘umuhanzi uri
kubyitwaramo neza’. Avuga ko mu gusubiramo iyi ndirimbo bakoresheje amagambo
‘twita ‘slingue’ akoreshwa n’urubyiruko’. Ati “Kandi Bwiza ni urubyiruko
aracyari muto."
3. Siba – Papa Cyangwe
Muri
Gicurasi, nibwo umuraperi Abijuru King Lewis wamamaye nka Papa Cyangwe yashyize
hanze indirimbo yise ‘Siba’ ikubiyemo ubutumwa bwo kwikuraho inshuti mbi
n’izidafite umumaro mu buzima bw’umuntu agasigarana nke z’umumaro.
4. Umukara – Fela Music
Mu kwezi gushize, nyuma y’igihe gito bashyize hanze indirimbo “Mirror”
iri mu zakunzwe cyane, abahanzi babiri bagize itsinda rya Fela Music bongeye
gukorana indirimbo bise “Umukara” yumvikanisha uburyo ubuzima muri Kigali
bugoye cyane.
5. On God – RunUp & Pallaso
Abahanzi
b’abanyarwanda RunUp na Pallaso nabo bashyize hanze indirimbo bari bamaze igihe
bateguje, yitwa ‘On God’ ikubiyemo ubutumwa bushimira Imana yo ihindura amateka
y’umuntu wese uyiringiye.
6. Mpa Wowe – Calvin Mbanda
Mpa
Wowe ni indirimbo y’umuhanzi Calvin Mbanda uri mu bahanzi bahagaze neza. Uyu
musore muri iyi ndirimbo aba aririmba asaba umukobwa kumwiha wese kuko
yamwihebeye.
Ni
indirimbo y’urukundo yise ‘Mpa Wowe’ yanditswe n’abarimo Junior Rumaga,
igatunganwa na Element Eleeeh.
7. Tuliwawelu (We Outside) - Dj Marnaud Feat Kevin
Klein & Davydenko
Nyuma
y'igihe kirekire atumvikana mu ndirimbo, Dj Marnaud yashyize hanze indirimbo mu
kwezi gushize, ijyanye n'ibihe turi kwinjiramo by'impeshyi yise 'Tuliwawelu'
yahuriyemo na Kevin Klein ndetse n'uwitwa Davydenko.
8. Together – Alto
Nyuma
y’amezi arenga arindwi ashyize hanze iyitwa ‘Yego,’ umuhanzi Dusenge Eric uzwi
nka Alto, yakoze mu nganzo muri Gicurasi maze ashyira hanze amashusho
y’indirimbo ye nshya yise ‘Together.’
9. Hawayu – Yampano
Uworizagwira
Florien wamenyekanye nka Yampano mu muziki nyarwanda, yashyize hanze indirimbo
icurangitse neza yise ‘Hawayu’ nyuma yo kuzamura igikundiro cye mu zirimo
‘Bucura,’ ‘Ndi Kwikubita,’ ‘Zikana,’ n’izindi.
10. Ntiwamvamo – Logan Joe ft Kenny K-Shot
Nyuma
y'iminsi micye bayishyize ahagaragara mu buryo bw'amajwi, kuri ubu umuhanzi
Logan yamaze gusohora amashusho y'indirimbo 'Ntiwamvamo' yakoranye n'umuraperi
Kenny K-Shot.
11. Follow Me - Shema Tatoo ft Mistaek, Afrique &
Bushali
Shema
Tatoo umaze kuba ikimenyabose mu Rwanda yahurije abahanzi bakomeye barimo
umuraperi Bushali, Mistaek na Afrique mu ndirimbo y’urukundo yise 'Follow Me.'
12. Nipe – Mr. Kagame ft. Ibizza Edition
Umwaka
wari ugiye gushira abakunzi ba Mr Kagame batabona indirimbo nshya. Kuri ubu
rero yabashyize igorora kuko yamaze gushyira hanze indirimbo yise 'Nipe'
yafatanyije n'uwitwa Ibizza Edition.
13. Hip Hop - Rideman ft Bull Dogg
Umuraperi
Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman yashyize hanze Album “Icyumba
cy’amategeko” iriho indirimbo 6 yakoranye n’umuraperi mugenzi we Bull Dogg,
yumvikanisha uburyo Hip Hop ari injyana yoza Roho, kandi bitsa ku mico yimitswe
na bamwe muri iki gihe itari ikwiye.
Imwe
muri izi ndirimbo ni iyitwa ‘Hip Hop,’ aho aba baraperi baririmba bumvikanisha
ko injyana yaH ip Hop ariyo ivuga ukuri kurusha izindi njyana zose abana
b'abantu bahimbye.
Bavuga
ko izindi njyana 'muzajye muzumvisha abakivera'. Riderman aramwunganira akavuga
ko iyi njyana idasanzwe, kuko irimo ibidasanzwe, bisaba ko umuraperi ahabwa
umwanya akaragaza ibimurimo byose.
14. Impamvu – Kivumbi King
Kivumbi
King uri mu bahanzi bari mu bihe byiza yashyize hanze Album ya Kabiri yise
‘Ganza’ yahurijeho abahanzi batandukanye, gusa asanganwe izindi zakoze ku
mitima ya benshi. Imwe muri izi ndirimbo, yitwa ‘Impamvu.’
Iyi
Album iriho indirimbo 12 ubariyemo n’iyo yatanze nk’inyongera. Uhereye ku zo
yakoranye n’abandi bahanzi hari Selfish na Mike Kayihura, Muhorakeye na
Riderman, Angel&Demon na Nviiri The Storyteller.
Haraza
Street na Joshua Baraka, Captain na A Pass kimwe na Wait yakorenye na Axon, mu
gihe izo ku giti cye harimo Wine, Hanze, Nzakomeza, Bryson Tiller, Impamvu na
Intro Moonchild Bee.
15. Nditinya – La
Reina
Mu
byumweru bibiri bishize, nibwo Irasubiza
Moïse wamamaye nka Producer Kiiiz yatangaje ko yatangiye imikoranire
n’umuhanzikazi La Reina nk’umwe mu bo azajya mu inzu ifasha abahanzi mu bya
muzika ‘Label’ ashaka gutangiza mu minsi iri imbere, mu rwego rwo gushyira
itafari rye ku muziki w’u Rwanda birenze kuwutunganya.
Umuhanzikazi
La Reina ufite ubuhanga mu gucuranga gitari, aherutse gushyira hanze integuza y’indirimbo
ye yise ‘Nditinya’ ikundwa n’abatari bacye bitewe n’imiririmbire ye itangaje.
TANGA IGITECYEREZO