Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda ukomeje kunguka amaraso mashya, ari na ko bakuru babo bakomeza kwandika amateka ku ruhando mpuzamahanga. Kuri ubu tuzaniye Aimé Lewis w'impano idasanzwe umaze gukora indirimbo eshanu.
Aimé Lewis ni umusore utuye ku Kibuye. Yavukiye mu Karere ka Nyamasheke, akurira mu muryango wa Gikristo, arerwa n'umubyeyi umwe w'umumama. Kuririmba yabikoze kuva kera akiri muto, abikomereza mu kwandika indirimbo z'amakorari atandukanye.
Uyu musore ubarizwa mu itorero ry'Abadventiste b'Umunsi wa 7, mu Ntara y'Ivugabutumwa ya Kibuye, itorero rya Galilaya, akora umuziki wa Gospel, akibanda ku "kubwira abantu iby'agakiza ka Yesu, mbabwira ibyo imbabazi twagiriwe".
Mu kiganiro na inyaRwanda, Aimé Lewis yagarutse ku rugendo rwe mu muziki. Ati "Gusa natangiye gukora izanjye bwite cyangwa gukora ku giti cyanjye muri 2020 - ni bwo nakoze indirimbo yanjye bwite. Maze kugira indirimbo zijyera muri 5 harimo "Iwabo w'Abera", "Tonyanza" na "Wakunzwe Rwinshi" ikomeje kuryohora benshi.
"Ntacyo mfite nzanye mu ntoki keretse ibyaha byanjye n'amafuti yanjye. Ese ko wanyitangiye kandi nta cyiza nakoze wanciye iki, mbwira icyo wanciye, njye munyabyaha nkanjye wari uwo kuririmbuka. [....] Oya ntacyo mwana wanjye, gusa wakunzwe urukundo rwinshi cyane, ndamanuka mpfa ku bwawe, ndababazwa ngo uzabeho." Aimé Lewis
Yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ye nshya "Wakunzwe Rwinshi" buvuga ko Yesu "yadukunze ntacyo aduciye, ahubwo yadukunze 'Urukundo Rwinshi' ndetse rwinshi cyane, nkaba narabugenewe buri muntu wese wese uriho ubwo butumwa buramureba kuko Yesu yadukunze atarobanuye".
Aimé Lewis yadutangarije ko muri uyu muziki yahamagariwe, yigira kuri benshi mu Rwanda kandi beza barimo Israel Mbonyi" shimira cyane ko rwose atubera urugero rwiza mu butumwa n'imyitwarire ndetse n'impinduka nyinshi muri Gospel nyarwanda". Avuga ko mu myaka 5 iri imbere "nibona heza kuko ndushaho kunguka ibyiza mu muziki".
Aime Lewis amaze gukora indirimbo 5 zirimo "Wakunzwe Rwinshi" yageze hanze mu masaha macye ashize
Ari mu bahanzi mbarwa b'Abadive bahagarukanye imbaraga mu muziki
Arashimira cyane Israel Mbonyi afatiraho icyitegererezo ku bwo kuberera imbuto no kubaharurira inzira
Avuga ko mu myak 5 iri imbere azaba ar ahantu heza cyane mu muziki
TANGA IGITECYEREZO