Kigali

Gen- Z Comedy: Cyusa Ibrahim yatanze umusogongero w’igitaramo cye "Migabo Live Concert”-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/05/2024 12:34
0


Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim yatanze umusogongero w’igitaramo cye yise “Migabo Live Concert” ubwo yataramiraga amagana y’abantu yitabiriye igitaramo ngarukakwezi cya “Gen- Z Comedy”, aboneraho kubatumira kuzitabira igitaramo cye.



Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo "Marebe" yataramiye abafana be n’abakunzi be, muri iki gitaramo cy’urwenya cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Yakoresheje uyu mwanya mu gutumira abakunzi be, mu gitaramo azakora tariki 8 Kamena 2024 muri Camp Kigali. Ni igitaramo yavuze ko yateguye mu gihe cy’imyaka itandatu ishize ari mu muziki, mu rwego rwo gushimira Umukuru w’Igihugu.

Cyusa yaririmbye indirimbo 'Imparamba' ndetse n'igice gito cy'indirimbo ye yise 'Marebe'. Yabwiye InyaRwanda ko yishimiye gutaramira imbaga y'abantu bari bitabiriye iki gitaramo. 

Ati "Gen- Z Comedy nabonye ko bakunda gakondo cyane, kandi nakoresheje uriya mwanya mu kubatumira mu gitaramo cyanjye nzakora tariki 8 Kamena 2024 muri Camp Kigali."

Muri iki gitaramo cy’umuziki gakondo, Cyusa Ibrahim azifatanya n’abahanzi barimo Mariya Yohana, Itorero Inganzo Ngari, Ruti Joel ndetse na Chrisy Neat usanzwe ari Producer. Minisitiri Utumatwishima ati “Tuzajyane, gutarama dushima.”

Fiacre Nemeyimana washinze kompanyi Fiacre Tent Maker, uri gufasha Cyusa Ibrahim mu gutegura iki gitaramo, yabwiye InyaRwanda ko mbere y’uko ukwezi kwa Gatanu kurangira kuri buri tike bakuyeho 20%. Ati “Uguze itike mbere y’ukwezi kwa Gatandatu (Kamena) ahabwa igabanyirizwa (Discount) rya 20%.” 

Akomeza ati “Abazagura ibyicaro ku meza bazaba baherezwa ibyo kunywa. Kuri ‘Table’ y’abantu 8 igura ibihumbi 250 Frw kandi buri wese azanywa bijyanye no guhitamo kwe.”

Mbere y'uko ukwezi kwa Gatandatu kugera itike y'ahasanzwe iragura 8,000 Frw, ni mu gihe ku munsi w'igitaramo ari ukwishyura 10,000 Frw. 

Muri VIP ni ukwishyura 150,000 Frw, ku munsi w'igitaramo ni 20,000 Frw. Ku meza y'abantu umunani ni ukwishyura 220,000 Frw, ni mu gihe ku munsi w'igitaramo ari ukwishyura 250,000 Frw. 

Ushobora kugura itike yawe unyuze ku rubuga www.ibitaramo.com cyangwa se ugahamagara kuri Nimero: 0787837802

Cyusa Ibrahim avuga ko intego y’iki gitaramo ari kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize ariko kandi ‘dushima kandi dutarama uwo nise ‘Migabo’ (Umukuru w’Igihugu).” 

Yasobanuye kuba yaratumiye Itorero Inganzo Ngari na Ruti Joel kuzifatanya nawe, bishingiye ku bumwe abahanzi bagomba kugirana.

Ati “Guhamagara cyangwa se gutumira Inganzo Ngari na Ruti Joël, icya mbere ni ubumwe bw’abahanzi mu buryo bwo kwerekana umusanzu w’ubuhanzi mu byagezweho imbere y’abato n’abakuru mu budasa bw’umuco wacu. Dore ko hari n’abandi bataramye u Rwanda bazaboneka muri iki gitaramo.”

Igitekerezo cy’iki gitaramo ‘Migabo Live Concert’ cyavuye ku ndirimbo yakunzwe n’Abanyarwanda, uyu muhanzi yaririmbiye Umukuru w’u Rwanda, amushimira imiyoborere myiza n’ubutwari bwe bwayoboye urugamab rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; 

Gucyura no gutuza Abanyarwanda mu gihugu cyababyaye ndetse akaba arugejeje aho ruba ikitegererezo muri Afurika mu kwiyubaka n’iterambere rirambye kandi ryihuse.

Nk’umuhanzi, avuga ko yumvise umusanzu we ari uko yahuriza hamwe abakunzi b’umuziki w’u Rwanda n’abahanzi b’indirimbo gakondo batandukanye, abatuye Umujyi wa Kigali n’inkengero zaweo guhurira hamwe bagatarama u Rwanda ruganje, banakeza ‘iyo ntore izirusha intambwe’.

Akomeza ati “Kandi twishimira ibyagezweho muri iyi myaka 30, tunakundisha abato izo ndangagaciro bibutswa kandi gusigasira ibyagezweho.” 

Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura 8,000 Frw mu myanya isanzwe, 15,000 Frw muri VIP, 30,000 Frw ku meza y'umuntu na 220,000 Frw ku meza y'abantu umunani; ni mu gihe amatike araboneka ku rubuga rwa www.ibitaramo.com


Cyusa Ibrahim yasusurukije abitabiriye igitaramo cya 'Gen- Z Comedy' mu rwego rwo guteguza igitaramo cye yise 'Migabo Live Concert'

Umunyarwenya Fally Merci watangije ibi bitaramo ngaruka kwezi, yisunze ingingo zinyuranye yafashije abitabiriye 'Gen-z comedy' kunogerwa 

Umunyarwenya Kanyombya ni we wari umutumirwa w'umunsi muri iki gitaramo 

Kanyombya yari kumwe n'umugore we muri Gen-z Comedy 


Umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya, Zaba [Uri hagati] ari mu bitabiriye iki gitaramo

Julius Chitta washinze Chitta Magic ari kumwe n'umwe mu bakinnyi ba filime muri 'Bamenya' [Uri iburyo] 


Muri iki gitaramo, Cyusa Ibrahim azifatanya n'abarimo Itorero Inganzo Ngari, Mariya Yohana, Ruti Joel ndetse na Chrisy Neat




Couple izwi nka Di4Di nayo yitabiriye iki gitaramo cy'urwenya



Muyoboke Alex [Uri iburyo] uri gufasha Cyusa Ibrahim gutegura igitaramo 'Migabo Live Concert'




Umukinnyi wa filime Nyambo yari kumwe n'umubyinnyi Titi Brown bavugwa mu rukundo n'ubwo bombi bavuga ko ari inshuti zisanzwe 'Besto'














TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND