Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman, yatangaje ko atigeze ahura na rimwe n’umuraperi Stamina Shorwebwenzi wamwifashishije kuri Album ye nshya aherutse gushyira ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.
Stamina Shorwebwenzi aherutse gusohora Album ye yise nshya yise “Msanii Bora wa Hip hop” yahurijeho abaraperi bihagezeho muri iki gihe.
Ni Album igizwe n’indirimbo 17 zakozweho na ba Producer banyuranye. Ijwi rya Riderman ryumvikana mu ndirimbo “Msanii Bora Wa HipHop” yitiriwe iyi Album, aho yanaririmbyemo Nacha, Manengo ndetse na B Face. Riderman aririmba amagambo ye mu rurimi rw’ikinyarwanda, Igiswahili ndetse n’Icyongereza.
Muri iyi ndirimbo, Stamina Shorwebwenzi niwe wakira bagenzi be, ndetse buri wese agenda yumvikanisha igihugu akomokamo, akamuha ikaze muri iyi ndirimbo, ubundi mugenzi we akanzika aririmba muri iyi ndirimbo.
Iyi Album iriho izindi ndirimbo kandi nka ‘Bado Nipo’ yaririmbyemo Belle9 bo muri Tanzania ndetse na Jay Pox wo muri Zambia, ‘Fire’ yakoranye na Wagosi wa Kaya na Dully Sykes, ‘Pombe’ yakoranye na Mbaya na Meija wo muri Kenya.
Hariho kandi ‘Lipepewe’ yakoranye na Kusah, ‘Kwa Ubaya’ yakoranye na Ilnah, ‘Mapenzi’ yaririmbyemo Mwasiti, ‘Wewe’ yakoranye na One Six, ‘Sio Romantic’, ‘Nenda’ yakoranye na Star Thomas, ‘Kosa Lungu Lipi’ yakoranye na Sat-B, ‘One Day’ yakoranye na Mkwawa, ‘Wasaka Tonge’ yakoranye na Ferooz, ‘Nakuja’ yakoranye na Gudluck Gozberl, ‘Tutaonana’ na Lily, ‘Kwa Neema’ na Appy ndetse na ‘Nionyeshe’ na The Mafik.
Mu kiganiro cyihariye yahaye InyaRwanda, Riderman yavuze ko atigeze ahura n’uyu muraperi uri mu bakomeye muri Tanzania, kuko bahujwe na B-Face uri mu baraperi bakomeye muri iki gihe mu gihugu cy’u Burundi.
Ati “Stamina twahujwe na B-Face, yanyoherereje ‘Beat’ nkorera ‘record’ muri studio ‘Ibisumizi.” Ariko kandi asobanura ko Stamina yamuhisemo ahanini biturutse mu kuba yarakurikiranye ibihangano bye mu bihe bitandukanye, ndetse n’umuziki w’u Rwanda.
Ati “Ni iby’agaciro kubona umusani/umuhanzi nka Stamina yumva ibihangano byacu akabishima ndetse akifuza kuba twakorana.”
Riderman uherutse kuririmba mu gitaramo cyahuje abaraperi 11, yasobanuye ko batangiye gukora kuri uyu mushinga muri Mata 2024, kandi ntiyigeze ahurana na Stamina.
Ati
“Project’ twayikozeho muri Mata 2024. Yego ntiturahura (Yasubizaga niba
yarigeze ahura n’uyu muraperi ukomeye muri Tanzania).”
Stamina Shorwebwenzi afatwa nk’umuraperi wagaragaje impinduramatwa kuva mu myaka itanu ishize ari mu muziki, ndetse yawinjiyemo agera ikirenge mu cya bagenzi bubatse amazina akomeye muri iki gihe.
Mu rugendo rw’umuziki we, yagiye aha umwanya abahanzi bakizamuka mu njyana ya Hip Hop ndetse na bakuru be mu muziki. Yita cyane ku kuririmba indirimbo ze mu rurimi rw’Igiswahili ndetse n’Icyongereza ariko bitari cyane.
Stamina Shorwebwenzi yavutse mu 1989, avukira mu gace ka Morogoro, ubwo yatangiraga urugendo rw’umuziki yiyemeje gukora Hip Hop gusa.
Ariko kandi yatangiye umuziki mu 2010 ari kumwe n’inshuti ye Ibrahim Mussa wamamaye nka Roma Mkatoliki wavukiye mu gace ka Tanga.
Bombi bakoranye indirimbo zirimo nka: Kijiwe Nongwa ft Nay Wa, Mitego, Hivi ama vile, Parapanda, Kaka Tuchati, Iokote Remix ft Mauasama, Kiba 100 ft Mausama, Kijiwe, Nongwa, Kaolewa ft Riyama Ally, Atan ndetse na Magic.
Mu
rugendo rw’umuziki wabo bemeranyije gukorana indirimbo cyangwa se buri umwe
agakora ibihangano bye ku giti cye.
Riderman
yatangaje ko yamenyanye n’umuraperi Stamina bigizwemo uruhare na B-Face wo mu
Burundi
Riderman yavuze ko nubwo atigeze ahurana na Stamina ariko yamubwiye ko yakunze ibihangano bye
Riderman asobanura ko yanyuzwe no kwisanga kuri Album ya StaminaKANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO RIDERMAN YARIRIMBYEMO Y’UMURAPERI STAMINA
TANGA IGITECYEREZO